KU BUFATANYE N’ ITORERO “ BELIEVERS EASTERN CHURCH RWANDA” ABATURAGE 1839 BO MU KAGARI KA KABAZUNGU BAHAWE UBWISUNGANE MU KWIVUZA BW’ UMWAKA WA 2023/2024
Kuwa 20 Kamena 2023, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madamu Kamanzi Axelle arikumwe na Visi Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Musanze Bwana GASIRABO Athanase n’ Umuyobozi wari ahagarariye Believers Eastern Church Rwanda Bishop Gee Varghesse na Dr. Simon Dass Ushinzwe Community Transformation muri iryo Torero yayoboye igikorwa cyo guha abaturage 1839 bo mu Kagari ka KABAZUNGU mu Murenge wa Musanze ubwisungane mu kwivuza ;Izo Mituweli zikaba zaratanzwe n’ Umufatanyabikorwa “Believers Eastern Church Rwanda”.
Iryo Torero rifite inkomoko mu buhinde ryahisemo gufasha abaturage bo mu Kagari ka Kabazungu batishoboye kugirango babashe kubona Mitiweli kuko baribasanzwe badafite ubushobozi buhagije bwo kuba bayitangira. Mitiweli zose hamwe iri Torero ryatanze zifite agaciro kangana na Miliyoni eshanu n’ ibihumbi magana atanu na cumini na birindwi by’ Amanyarwanda( 5, 517,000 Rwf).
Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye Ubuyobozi bw’ Akarere n’ ubw’ Itorero “ Believers Eastern Church Rwanda” kuba barabazirikanye mu Kagari ka Kabazungu bakabakorera icyo gikorwa cy’ indashyikirwa kuko abenshi muribo baribahangayikishijwe n’ukuntu bazabona mituweli y’umwaka utaha wa 2023/2024. Dr. Simon Dass yavuzeko bafata Urwanda nk’ umuryango wabo kandiko baba bumva bashishikajwe no gutanga umusanzu wabo kugirango Urwanda n’abarutuye babeho neza arinayo mpamvu bafashe icyemezo cyo gukora icyo gikorwa. Bishop Gee Varghesse wari ahagarariye Believers Eastern Church of Rwanda yashimangiyeko Itorero ritabereyeho gukora ibikorwa bishingiye ku kwemera gusa nko gusenga no guhimbaza ko ahubwo rinabereyeho kumenya no gufasha abababaye nkuko Yesu Kirisito abidusaba. Yanongeyeho ko uko Imana izakomeza kubashoboza , ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizakomeza bikanagera no ku bandi.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Kamanzi Axelle mu izina ry’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Musanze yashimiye cyane Itorero “ Believers Eastern Church Rwanda” kubw’ igikorwa cy’ umutima bakoze cyo guha ubwisungane mu kwivuza abaturage kuko bizabafasha kubona serivisi z’ubuvuzi mu gihe bazaba bazikeneye arinabyo biganisha ku buzima n’imibereho myiza. Visi Meya yanongeye kwizeza iryo Torero ubufatanye n’imikoranire myiza no mu bindi bihe bizaza.