Ku bufatanye bw’Urwego rw'Umuvunyi,Intara y’Amajyaruguru n'Uturere hakemuwe ibibazo by’ubutaka byari bimaze igihe kirekire

Kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yafatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’igihe kirekire bishingiye ku makimbirane y’ubutaka, byari mu Turere twa Burera na Musanze. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Hon. Yankurije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane afatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice.

Kimwe mu bibazo byakemuwe ni icyari hagati y’umuryango wa Defuro Jonas n’umuryango wa Nyiramugwera bo mu Karere ka Musanze. Aya makimbirane yari amaze imyaka itari mike, agira ingaruka ku mibereho n’imibanire ndetse n’iterambere ry’impande zombi muri rusange. Ibi bibazo byakemuwe mu buryo bw’ibiganiro byubakiye ku bwumvikane no ku bushake bw’impande zose, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi. Ubu buryo bwashimangiye akamaro ko gushyira imbere ibiganiro, ukuri n’inyungu rusange mu gushakira hamwe ibisubizo birambye. 

Mu ijambo rye, Umuvunyi Wungirije yashimangiye ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza no gukumira akarengane. Hon Ynkurije yashishikarije abaturage gukomeza kwegera inzego zibegereye igihe bahuye n’ibibazo, kugira ngo  bafatanue kubibonera ibisubizo ku gihe kandi mu mucyo. 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice yashimye ubufatanye bwiza hagati y’inzego zitandukanye, ashimangira ko gukemura ibibazo by’ubutaka ari ingenzi mu gusigasira amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye mu Ntara y’Amajayaruguru. 

Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bwemeje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, birimo n’ibishingiye ku butaka, hifashishijwe ibiganiro n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kubaka Uturere n’Intara itekanye kandi itera imbere.