KOMISIYO Y'UBUBANYI N'AMAHANGA, UBUTWERERANE N'UMUTEKANO YASUYE AKARERE KA MUSANZE
Ari kumwe n'Itsinda rya Polisi, rikuriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Umuyobozi wa REG mu Karere, Uhagarariye PSF mu Karere, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yakiriye Itsinda ry'Abasenateri muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano rije mu Ruzinduko rw'Akazi muri aka Karere, riyobowe na Hon.MUKAKARANGWA Clothilde.



Uru ruzinduko rwari mu rwego rwo kumenya ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro hirya no hino mu Gihugu. Muri uru ruzinduko, bakaba bari kumwe kandi n'irindi Tsinda ry'Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda, ryaturutse muri EU mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa.
Nyuma yo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’iyi gahunda mu Karere ka Musanze, basuye bimwe mu bikorwaremezo biherereye mu Mujyi Rwagati, by’umwihariko Isoko rya GOICO n'Urusengero rwa EAR Diyoseze ya SHYIRA.




Basura ibice bitandukanye by'isoko



Muri rusange, bakaba bashimye intera imaze guterwa muri aka Karere nubwo hagikenewe ubumenyi bujyanye no guhangana n’inkongi ku byiciro bitandukanye by’abaturage.