Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena yatangiye uruzinduko rw'iminsi 2 mu Karere ka Musanze
Muri gahunda ya Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena y'u Rwanda yo kugenzura ibikorwa mu kwegereza abaturage amazi meza, Senateri Nsengiyumva Fulgence, perzedia wa Komisiyo na Senateri Mukabalisa Donatille batangiye uruzinduko rw'Iminsi ibiri mu Karere ka Musanze. Bakiriwe na n'umuyobozi w'Akarewre wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse.
Nyuma yo kugaragarizwa ibyakozwe mu Karere mu kwegereza abaturage amazi meza n'imbogamizi zihari, Abasenateri bungutranye ibitekerezo n'abayobozi mu nzego zitandukanye, bigamije kurushaho kwegereza abaturage amazi meza no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi zagaragajwe.
Ku gicamunsi, Abasenateri basuye INES RUHENGERI, bagirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'ishuri byibanze ku kwegerezwa amazi meza n'ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe n'inzego zibishinzwe, ibindi bikorerwe ubuvugizi.