KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE YAGIRANYE IKIGANIRO N’ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA MUSANZE

Mu rwego rwo guhura no kuganira n’abantu mu byiciro bitanduakanye hagamijwe gucumukumbura no gushaka ingamba zihamye mu kurandura ibibazio bikibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kamena 2021, ku bufatanye  bw’Akarere na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Musanze hatangiwe Ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda, cyahawe Abagize Inama Njyanama y’Akarere, bari kumwe n'Abaperezida b’Inama Njyanama z’Imirenge igize aka Karere yose uko ari 15.

Iki kiganiro cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo, Bishop John RUCYAHANA, wari kumwe na Bwana RUCOGOZA Edouard, Umuhuzabikorwa w'iyi Komisiyo mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Eng. ABAYISENGA Emile, wari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle. 

Nyuma y’ikiganiro, abari bitabiriye bunguranye ibitekerezo maze biyemeza ibi bikurikira: gukora ubucukumbuzi mu Mirenge yose ku bibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge, gushyira Ndi Umunyarwanda muri “Priorities” baharanira kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kurushaho kwegera abaturage bakabatoza kubaha ababayobora, kujya bavuga ku Bumwe n’Ubwiyunge mu biganiro byose bibera mu Nzego zitandukanye, kwegera imiryango igifite abantu bakiri hanze babakangurira gutaha mu Gihugu cyabo, gukora ubukangurambaga bujyanye no kurangiza Imanza za Gacaca, abadafite ubwishyu bagahamagarirwa kwemera guca bugufi bakegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi.