"ITERAMBERE RYA MUSANZE RIRIVUGIRA, NI AHACU NK'ABAKOZI BA LETA, GUSHYIRAHO AKACU KUGIRANGO IBYAGEZWEHO BIDASUBIRA INYUMA"
Ibi ni ibikubiye mu mpanuro za Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon.GATABAZI Jean Marie Vianney, mu Ruzinduko rw'Akazi yagiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, aho yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, ari kumwe n'Abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'Umuyobozi w'Akarere.
Muri uru ruzinduko, yari yazinduwe no kugirana ikiganiro n’Abakozi b’aka Karere, abashimira uruhare rwabo m ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, zirimo no kubashishikariza kurushaho kun oza imikorere n’imikoranire hagati yabo ndetse n’izindi Nzego kugira ngo iterambere rimaze kugerwaho rirusheho kubyazwa umusaruro hagamijwe kugira umuturage utekanye kandi muri byose.
Iki kiganiro cyabereye kuri CPNDde FATIMA, kikaba cyari cyitabiriwe n'Abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, Abayobozi b'Akarere Bungirije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, bari bazanye n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari twose uko ari 68 n'Abakozi bakorera ku Rwego rw'Akarere.

Minisitiri akigera aho ikiganiro cyagombaga kubera


Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ashimira Minisitiri uburyo adahwema kuba hafi iyi Ntara
Mu ijambo rye kandi, yakomeje agira, ati: "Gukorera Igihugu ni amahirwe, duharanire kugira impinduka, buri wese mu nshingano ze, dukorera hamwe nk'ikipe imwe, duteze imbere abaturage, tubegere kenshi gashoboka, nubwo tugihanganye n’iki Cyorezo cya COVID-19, icy'ingenzi ni ukubikora hukubahirijwe amabwiriza yose yo kucyirinda no kukirinda abandi".tugire abaturage bafite morari, bishimiye Ubuyobozi bwabo, bashishikajwe no kubaka umuryango ubayeho neza kandi uteye imbere”.

Minisitiri ashimira anatanga impanuro zibafasha kurushaho kuzana impinduko mubyo bakora
Yasoje abasaba kuba intangarugero aho bari hose, haba mu kazi ndetse no hanze yako, gukora cyane no gukorana n’abandi no guhora bazirikana ko, mubyo bakora byose, Urwego rw’Abikorera, Amadini n’Amatorero ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere rirambye. By’umwihariko, Minisitiri yaboneyeho kubasaba kongera imbaraga mu kwita kuri wa Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, kuzamura Siporo, kwimakaza umuco w’isuku no kurandura burundu ikibazo cy'abashumba bonesha imyaka y'abaturage.
Muri iki kiganiro kirambuye bagiranye, habaye umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo Bihari bikeneye gukorerwa ubuvugizi, umwanya muri rusange waranzwe ahanini no kumushimira inyunganizi bavomye mu mpanuro yari amaze kubaha, banamwizeza ko zitazaba amasigaracyicaro, ko atagosoreye mu rucaca.


Bamwe mu batanze inyunganizi (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko/ ku ifoto ya mbere n'uw/Umurenge wa Cyuve/ku ifoto ya kabiri)