ISHURI BISATE N’IRYA BUKANE NIYO YABIMBURIYE AYANDI MU GUTAHA IBYUMBA BISHYA BYUBATSWE MURI UYU MWAKA WA 2020/2021
Ari kumwe n'Inzego zitandukanye z'Umutekano n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturge, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yatangiye gahunda yo gutaha ku mugaraga Ibyumba Bishya by'Amashuri byubatswe muri uyu Mwaka wa 2020/2021.
Ibigo by'Amashuri byabimburiye ibindi bikaba ari Ishuri Ribanza rya BUKANE, riherereye mu Murenge wa Musanze, mu Kagari ka Cyabagarura, mu Mudugudu wa Bukane, ahuzamuwe ibyumba12 byunganira ibindi 12 byari bihasanzwe, n'Urwunge rw'Amashuri rwa BISATE ho mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kaguhu, mu Mudugudu w'Impano, ahubatswe ibyumba 5 n'ubwiherero 12.
Mu kiganiro bagiranye n'abana, aba Bayobozi bahurizaga ku gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora ashakisha icyarushaho guteza imbere abaturage hubakirwa ku Burezi Bufite Ireme Kuri Bose, bityo hakaba hakomeje kongerwa ibyumba by'amashuri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya ingendo zikorwa n'abanyeshuri biga ku Bigo by’Amashuri biga bataha bava mu Mirenge bajya mu yindi.
Mu izina rya bagenzi babo, abana baganirijwe basabwe kurangwa na disipurini aho bari hose, gufata neza ibikorwaremezo bubakirwa n'ibikoresho bahabwa, kwiga no gutsinda neza, gukunda Igihugu no kurwanya icyahungabanya Umutekano cyose aho kiva kikagera harimo no gufatanya n'abandi Baturarwanda mu kurushaho gukumira ikwirakwizwa ry'Icyorezo cya COVID-19 cyibasiriye Isi harimo n’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Musanze by’umwihariko.
Basoje babahamagarira guharanira kubahiriza igihe mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera ko igihe cyatakaye kitagaruka.

Kuri GS BISATE mu Murenge wa Kinigi



Bimwe mu byumba byubatswe kuri EP BUKANE mu Murenge wa Musanze