ISANO IKOMEYE HAGATI Y’ABATUBUZI B’INGANO MU KARERE KA MUSANZE N’IKIGO CYA DERN

Hagamijwe kwishakamo ibisubizo bituma haboneka imbuto zituburiwe imbere mu Rwanda, zihagije mu bwinshi no mu bwiza, zibonekera ku gihe, mu buryo burambye kandi ku giciro cyiza, hashyizweho uburyo bwo gutubura imbuto nshya z’ingano hifashishijwe abaturage, ku bufatanye n’Ibigo bitatu byemerewe ubu butubuzi mu Rwanda birimo na DERN (Ikigo Kigamije Iterambere ry’Icyaro mu Ntara y’Amajyaruguryu cya Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri), umwe mu Bafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze.

Ni muri urwo rwego, iki Kigo cya DERN cyatangiye gukorana n’amatsinda y’abatubuzi atuburira kuri Site zitandukanye zahujweho ubutaka ndetse n’abatubuzi ku giti cyabo, aho ibaha imbuto-fatizo yatuburiwe muri muri RAB, nayo ikorera muri aka Karere, ikayibaha ku buntu, igakurikirana imihingire yayo kugeza igihe cy’isarura, ndetse ikaba ari nayo ibagurira umusaruro kandi ku giciro gitandukanye cyane n’ikiba kiri ku isoko rusange (kubera ko nk’iyo hanze ikiro  kirimo kugura amafaranga magana ane na mirongo itanu (450RWF), bo bakibagurira ku mafaranga magana atandatu na mirongo itanu  (650RWF) cyangwa magana arindwi (700RWF)).

Muri iyi gahunda, Site y'Ubuhinzi ya Rugari iherereye mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Kamwumba, mu Mudugugu wa Rugari, ni imwe muzagezweho n’ayo mahirwe, aho abatubuzi  bibumbiye mu matsinda baririmba amahirwe akomeye ari muri ubu bufatanye, bakavuga imyato  Leta y’u Rwanda idahwema gutekereza ku cyateza imbere umuturage, idasize inyuma umuhinzi. Kuri iyi site, hatuburirwa ingano ku buso bungana na Ha 9, aho batera ibiro 900 by’imbuto- fatizo bakahakura umusaruro utari munsi ya Toni 16.

        

Kuri imwe muri Site zo mu Murenge wa Nyange, mu gihe cy'isarura: aho barimo guhura ingano bifashishije imashini. Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere n'Umuyobozi wa DERN bishimira ko n'abadamu bakoresha iyo mashini nta mpungenge.

Gusa ku rundi ruhande, aba bahinzi barigaya cyane, kubera ko bagitangira byabaye nko kubibahatirira ngo kubera ko batiyumvishaga neza ibyo ari byo, ku buryo ubu biyemeje kuba abakangurambaga muri bagenzi babo bagipfukiranwe n’imyumvire nk’iyo bari bafite icyo gihe, dore ko banegerejwe n’imashini bifashisha mu guhura ingano iyo zeze bikazirinda kwangirika kandi bigakorwa mu gihe gito, by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura hakaba hari n’imishini zibafasha kumisha umusaruro nanone ku bufatanye na RAB.

Mu Karere kose ka Musanze, ubu butubuzi bukorerwa kuri ha 108.6 mu Mirenge ine iberanye n’ubuhinzi bw’ingano ariyo Gataraga, Shingiro Busogo na Nyange naho imbuto zatoranijwe zitangwa zikaba ziri amaoko 6 ariyo GIHUNDO, NYARUKA, REBERAHO, MIZERO, MAJYAMBERE na TURENGERABANA, hakaba hashize ibihembwe bine hatuburwa izi mbuto nshya muri ubu buryo, zigenda zikwirakwizwa hirya no hino mu Gihugu.