Irangamimerere: Ishingiro ry’iterambere, inkingi y’uburenganzira bwa Muntu
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien avuga ko irangamimere ari inkingi y’ingenzi y’uburenganzira bw’umwana n’umuryango, agasaba abaturage b’Akarere ka Musanze kwitabira ibikorwa by’irangamimerere no gukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare.
Ibi yabigarutseho kuri uyu uwa 12 Kanama 2025, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Muhoza, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, Umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza". Ibi birori byahujwe no gutangiza ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe ibikorwa Irangamimerere.
Bwana NSENGIMANA Claudien yashimangiye akamaro k’irangamimerere mu muryango no mu miyoborere y’igihugu. Yagize ati: "Irangamimerere ni inkingi ya mbere y’uburenganzira bw’umwana n’umuryango. Umwana utanditswe mu gitabo cy’irangamimerere ntamenyekana mu mategeko, ntabona serivisi z’ubuzima, ntabona uburezi, kandi ntazagira uruhare mu miyoborere y’igihugu. Ibi ni ibintu tugomba guhangana nabyo nk’abayobozi, nk’ababyeyi, nk’abaturage b’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko icyumweru cyahariwe irangamimerere ari umwanya wo kwibutsa ko kwitabira ibikorwa by’irangamimerere ari inshingano za buri wese. Ati: "Iki cyumweru cyahariwe irangamimerere ni umwanya wo kwibutsa buri wese ko kwandikisha umwana avutse, kwandukuza uwitabye Imana, gusezerana ku buryo bwemewe n’amategeko no gukemura amakimbirane mu miryango ari inshingano zacu twese.”
Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko ibikorwa by’irangamimerere bigira uruhare mu gukemura amakimbirane mu miryango, mu kubaka umuryango utekanye kandi uharanira kwiteza imbere, aheraho abasaba gukomeza kubyitabira. Yagize ati: "Ndabashishikariza gukomeza kwitabira ibikorwa by’irangamimerere. Mujye mwandikisha abana bavuka, mujye mushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi mujye mukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare. Ibi bizatuma tugira umuryango utekanye, ufite uburenganzira, kandi ushoboye kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yasabye abaturage ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’irangamimerere kitaba gusa “igihe cyo gutanga serivisi, ahubwo kibe igihe cyo guhindura imyumvire”, yibutsa ko ”Twese dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacu binyuze mu kubaha uburenganzira bwabo.”
Bwana NSENGIMANA Claudien yavuze ko irangamimerere ari ingenzi mu iterambere no mu miyoborere, kwitabitabira ibikorwa byaryo bikaba inshingano inshingano za buri Munyarwanda. Yagize ati: "Irangamimerere ni ishingiro ry’iterambere, ni ishingiro ry’imiyoborere myiza, ni ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu.”
Umurenge wa Muhoza wizihirijwemo Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere ni wo wabaye uwa mbere mu karere ka Musanze mugutanga serivisi z’irangamimerere mu mwaka wa 2024/2025, ukaba wabishimiwe ku mugaragararo. Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze SSP BAGABO James, intumwa y’ikigo cy’igiguhu gishinzwe indangamuntu hamwe n’intumwa ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.