INTEKO Z’ABATURAGE ZASUBUKUWE: IGISUBIZO KU ITERAMBERE RIRAMBYE RY’ABATURAGE
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yagiriye Uruzinduko rw'Akazi mu Murenge wa REMERA muri ya Gahunda yo Kongera Kwegera Abaturage babasanga mu Mirenge, iherutse gusubukurwa mu Gihugu hose, nubwo tugihanganye n'Icyorezo cya COVID-19, mu rwego rwo kurebera hamwe aho bageze mu iterambere, imbogamizi zihari, ibibazo bikeneye ubuvugizi n'ibindi.
Muri uru ruzinduko, yari kumwe n'Inzego z'Umutekano, Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere n'Umukozi mu Ishami ry'Imiyoborere Myiza mu Karere ukurikirana ibibazo by'abatuarge, cyane cyane ibiba biratarakemukiye ku Rwego rw'Umurenge.
Bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Bwana TWAGIRIMANA Edouard, Umujyanama Uhagarariye uyu Murenge mu Nama Njyanama y'Akarere n'abandi, bafatanyije n’abaturage bishimira kuba inteko z’abaturage zarasubiyeho.


Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abaturage mu ngeri zitandukanye bahagarariye abandi, bashimiwe uruhare rwabo muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo n'urugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 no kubungabunga umutekano muri rusange kubera ko uyu Murenge uri mnu Mirenge idakunze kugaragaramo ibyaha, n’isuku iranga abatuye muri ako gace by’umwihariko.

Mu mwanya wo gutanga inyunganizi ku kiganiro, ibyifuzo no kubaza ibibazo, ibibazo by'umwihariko byagaragajwe ni Isoko rya Nyirabisekuru ritubakiye, umuhanda utameze neza bityo ukaba udashobora gukorerwamo n’imodoka zitwara abagenzi, umuiriro w’amashanyarazi utaragezwa mu Tugari twose, amazi yabuze kubera imiyoboro irimo gukorwa itararangira ndetse n'icy'ingurane zitarishyurwa zifitanye isano nayo.

