Inteko z'abaturage, urubuga rwo kwikemurira ibibazo no kungurana ibitekerezo bigamije iterambere

Buri kuwa kabiri mu tugari twose tugize Akarere ka Musanze haterana inteko z’abaturage, nk’urubuga rufasha mu kwikemurira ibibazo no kungurana ibitekerezo bigamije iterambere n’imibereho myiza by’umuturage. 

Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yitabiriye inteko yabereye kagari ka Musezero mu murenge wa Rwaza. Iyi nteko yitabiriwe kandi n’umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere ndetse n’Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage y'abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko.

Ubutumwa bwatanzwe muri izi nteko bwagarutse ku gukangurira abaturage kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, zirimo Mituweli, gahunda ya EjoHeza, no kurandura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza, harimo kubana n’amatungo, kutagira ubwiherero n’umwanda muri rusange.

Mu kagari ka Musezero, ho mu mu murenge wa Rwaza, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yashishikarije abaturage kwitabira gahunda ya Mituweli na Ejo Heza, kurwanya amakimbirane mu miryango no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.  Yakomeje asaba abaturage kwita ku mirire y'abana, kwimakaza isuku bagira ubwiherero bumeze neza, birinda kubana n'amatungo kandi bakororera mu biraro. Yabasabye kandi gukumira ibiza birinda kugama munsi y'ibiti kandi bakazirika ibisenge by'inzu.

Mu Mrenge wa Muko, mu kagari ka Cyivugiza,Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald yagarutse ku Mutekano, kurwanya igwingira n’imirire mibi. Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane mu miryango, kwirinda kunywa inzoga z'inkorano no kugambirira kugirira nabi rubanda kuko bishobora gutera ubwicanyi. 

Bwana KAYIRANGA Theobald yasabye abitabiriye inteko y'abaturage kwita ku burere bw'Abana, kubakurikirana no kubakundisha ishuri, Kurwanya igwingira ry'Abana bategura indyo yuzuye no gukoresha neza ubutaka bafite bahinga imboga zo kurya.

Muri izi nteko kandi, hatanzwe ubutumwa ku isuku, aho abaturage bibukijwe ko buri muturage agomba kugira ubwiherero busukuye, kwita ku isuku yo ku mubiri ndetse naho atuye. Bakanguriwe kandi kwishyura bidatinze ubwisungane mu kwivuza, biyemeza ko bazarangiza kuwishyura bitarenze tariki ya 31/08/2025.

Nyuma y’ubutumwa bw’abayobozi batandukanye, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kandi no gutanga ibitekerezo bigamije iterambere rusange.