Inteko z'abaturage mu Mirenge ya Nkotsi na Gacaca

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, habaye inteko z'Abaturage mu tugari twose tugize Akarere ka Musazne. Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse, ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, agashami ka Nkotsi (Police Post) SSGT MBARUSHIMANA Prudence, yitabiriye Inteko y'Abaturage yabereye mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi.  

Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n'amakimbirane mu miryango, gukoresha neza umutungo w’urugo, Kurerera abana mu miryango, kwirinda no kurwanya ikwirakizwa ry'ubwandu bwa virusi itera SIDA, Kwitabira gahunda ya EjoHeza no kwishyura  umusanzu wa Mituweli y'umwaka wa 2025/2026. Iyi nteko yitabiriwe kandi n'umuyobozi w'Agateganyo wa OSC Bwana HARELIMANA Ignace.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Bwana KAYIRANGA Theobald ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu Karere ka Musanze bitabiriye inteko mu murenge wa Gacaca, yahuje abaturage bo mu Tugari twa Gakoro na Gasakuza mu rwego rwo kubihanganisha nyuma yo kubura umuvandimwe wabo arohamye mu kiyaga cya Ruhondo. Abaturage basabwe kurinda abana kwishora mu kiyaga no kwirinda gukorera ibikorwa bitemewe mu kiyaga nko gutwara ubwato basinze, gukora ingendo nta mwambaro wabugenewe bambaye, uburobyi butemewe n'ibindi.