Inteko z'Abaturage

Kuri uyu wa kabiri, mu tugari twose tugize Akarere ka Musanze hateranye Inteko z’Abaturage zibera ku rwego rw'Akagari. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ukungu UWANYIRIGIRA Clarisse, uri kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze CIP TWAGIRAYEZU Jean Pierre yitabiriye Inteko yabereye mu Kagari ka Kabirizi mu murenge wa Gacaca. Ubutumwa bwa Visi Meya UWANYIRIGIRA Clarisse, bwibanze kugushishiklariza abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, kurwanya imyubakire y'akajagari, Gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, Kwirinda ubusinzi no kurwanya inzoga z'inkorano no kugira isuku ndetse no kuyitoza abana babo. 

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze CIP TWAGIRAYEZU Jean Pierre yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, ibi bikazashoboka buri wese naharanira kuba ijisho rya mugenzi we.

Mu murenge wa Rwaza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yasuye baturage bo mu kagari ka Nyarubuye arikumwe na Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza,  n'ushinzwe inkeragutabara. ubutumwa bwatangiwe mu Nteko y'Abaturage bwagarutse ku ngingo zikurikira: ganiriweho:

1.Umutekano n'isuku 
2.MUSA na Ejo heza,
3.Kwirinda akajagari mu nyubako 
4.Kwitabira ibirori by'Umuganura
5.Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage/HSIs,
6.Kohereza urubyiruko muri gahunda y'intore mu biruhuko;