INTEKO Y’ABATURAGE MU MURENGE WA GASHAKI, AKAGARI KA KIGABIRO, UMUDUGUDU WA BIRWA.
Mu rwego rwo kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien ari kumwe n’inzego z’Umutekano n’Abayobozi b’Umurenge,yakoreye Inteko y’Abaturage mu murenge wa Gashaki Akagari ka Kigabiro Umudugudu wa Birwa. Abaturage batuye uyu mudugudu bafite Umwihariko wo kuba bakikijwe n’Amazi y’ikiyaga cya Ruhondo , aba baturage ni bamwe mu miryango 52 yari yarasigaye mu Birwa 6 bigoswe n’ikiyaga cya Ruhondo, kugeza ubu mu birwa 6 hasigaye ikirwa 1 gituwe n’Imiryango 38, kuberarako indi miryango kubufatanye n’Akarere ka Musanze yimuwe igatuzwa mu Mirenge 2 ariyo : Gashaki na Gacaca. Iyi miryango 38 yasigaye mu Birwa ifite ibibazo byo kutabona ibikorwaremezo ( Amazi, Amashuri ,Amashanyarazi). Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’Inzego z’Umutekano bwabasuye kugirango bubatege amatwi bumve ibibazo byabo bamenye ko ubuyobozi bubari hafi kandi bwiteguye gukemura ibibazo bafite. Ubuyobozi bwabagiriye Inama zikurikira : Kwirinda ababashuka bagurisha ubutaka bwabo ku giciro kidakwiye, Kubakangurira kubahiriza gahunda za Leta ( Batanga Ubwisungane Mu kwivuza, Kwizigamira muri Ejo heja, kujyana Abana mu mashuri, guhinga ubutaka bafite mu rwego rwo kurwanya inzara). Ubuyobozi bwabasezeranyije kandi ko bugiye kwiga ikibazo cyabo kugira ngo nabo bimurwe .Ubuyobozi bwabashyiriyeho Komite izabafasha kubyaza umusaruro ubutaka Bwabo . Basabwe kandi kurinda umutekano wabo n’ibintu byabo bakaza irondo aho batuye. Abaturage bashimiye Ubuyobozi ko bwabasuye banagaragaza ko aribwo bwa mbere basurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere. Umuyobozi yabasabye kandi kurangwa n’Isuku mubyo bakora byose. Ibibazo byabajijwe byose byahawe umurongo.