Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Mbwe
Mu Nteko y'Abaturage yabereye mu Kagari ka Mbwe mu murenge wa Gashaki, Umuyobozi w'Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahawe na GiveDirectly Rwanda, kwirinda abatekamutwe n'ibyo babashukisha bagamije kubatwara amafaranga bahawe ngo bivane mu bukene.
Bwana NSENGIMANA CLaudien yasabye kandi abaturage kwita ku burere bw'abana,kwitegura itangira ry'umwaka w'amashuri, gutegura igihembwe cy'ihinga no kwitabira gahunda za Leta zitandukanye.
Mu izina rya GiveDirectly Rwanda , Bwana Moses Lwaka yibukije abaturage kutumvira umuntu ugira icyo abasaba abizeza kuzabavuganira kugira ngo bagire icyo bahabwa na GiveDirectly Rwanda.
Muri iyi nteko kandi, umukozi wa LODA Bwana Nteziryayo Ladislas yasabye abaturage kurwanya amakimbirane mu miryango no guhora ku isonga mu iterambere bakoresha neza amahirwe babona agamije kubafasha kwivana mu bukene.