Inteko y'abaturage mu kagari ka Mbwe
Umuyobozi w'Akarere Ka Musanze Nsengimana Claudien yakoreye inteko y’Abaturage mu Murenge wa Gashaki, Akagari ka Mbwe. Umuyobozi yasabye Abaturage gushyira imbaraga mu kwesa imihigo aho yabagaragarije aho bagiye bagira intege nkeya :Ejo Heza ,Mutuel de sante n’ibindi. Yabakanguriye kandi Gukora cyane bakiteza imbere. Nyuma y’Inteko y’Abaturage Umuyobozi w’Akarere yasuye Isibo y'Ubutwari abereye Imboni. Aherekejwe na Mutwarasibo Madamu Bamurange Gaudance, yasuye zimwe mu ngo ziyigize mu rwego rwo kumenya imibereho y'umuturage no kujya inama z'ibyakorwa ikarushaho kubaho myiza.
Iki gikorwa kiri muri Gahunda ya twese Duhurire mu Isibo, aho hasuwe Ntahontuye Ildeblande na Dusingizimana Edouard. Aha hombi, Umuyobozi w’Akarere yagiriye Inama abigize urugo uburyo bwo guhinga butanga umusaruro,areba n'Isukuku mu rugo. Umuyobozi kandi yicaranye n'Abaturage bagize isibo kugira ngo bamenyane ku buryo burambuye aho bafashe ingamba zinjyanye n'Imibereho myiza y'umuryango,ndetse no guterana nibura rimwe mu gihembwe.