Inteko rusange ya JADF Imbarutso Musanze
Uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, mu cyumba cy' inama cya La Palme Hotel hateraniye Inama y'Inteko Rusange ya JADF Imbarutso Musanze. Ni inama yatangijwe ku mugaragaro n'umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien, iyoborwa na n’umuyobozi wayo Bwana MUGABUKOMEYE Benjamin.
Atangiza iyi Nteko, Umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien yasabye abayitabiriye ubufatanye mu kurwanya amakimbirane mu miryango, kwirinda gukorera mu kajagari, kwimika ubufatanye n'ubwuzuzanye, kwimakaza isuku no kwamagana abashaka gusenya ibyagezweho.
iyi nteko rusange yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo Ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange yateranye ku wa 04/09/2024, Kurebera hamwe progress y'ibikorwa bisubiza ibibazo bibangamiye abaturage 2024/202 n'Ibikorwa bigari by'Akarere biteganyijwe mu mwaka 2025/2026. Mu bindi iyi Nteko yagarutseho hharimo Gutegura umunsi w'imurikabikorwa uteganijwe muri uku kwezi kwa Kamena no kurebera hamwe aho imihigo y'Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa n'uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kuyesa.