INTEKO RUSANGE Y’ INAMA Y’ IGIHUGU Y’ ABAGORE

Kuwa 27 Nzeri 2023, Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze  Bwana Hamiss Bizimana yitabiriye “ INTEKO RUSANGE Y’ INAMA Y’ IGIHUGU Y’ ABAGORE “ yabereye mu cyumba cy' inama cy' Akarere ifite insanganyamatsiko ; " MUGORE GIRA URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE"

Iyi Nteko yayobowe n' Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Musanze   Madamu Denyse Nyiramugisha  initabirwa n' Umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntara y' Amajyaruguru   Madamu Mukamana Eugenie n' uwari ahagarariye Ubuyobozi bw' Intara y' Amajyaruguru  Madamu Solange Mukansanga.

Inteko yitabiriwe na Komite ya CNF ku Rwego rw' Akarere, Biro ya CNF mu Mirenge n' Abahuzabikorwa ba CNF mu Tugari. Muri iyi Nteko Abayobozi mu nzego zinyuranye barangajwe imbere na Meya Bwana Hamiss Bizimana basuye ibikorwa bitandukanye by' abagore.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w' Akarere yongeye gushishikariza abagore n' abitabiriye Inteko muri rusange kubaka ubufatanye hagati yabo ,kugira intego no  kwitinyuka, guhanga udushya no kwiyungura ubumenyi, kurwanya igwingira ry' abana n' amakimbirane yo mu miryango,  kwita ku isuku,...

Muri iyi Nteko kandi habayeho igikorwa cyo gusinyana Imihigo ya 2023/2024 hagati ya Komite ya CNF  mu Karere ka Musanze n' Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere  Bwana Hamiss Bizimana.