INTEKO RUSANGE Y’ INAMA Y’ IGIHUGU Y’ ABAGORE
Kuwa 27 Nzeri 2023, Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze Bwana Hamiss Bizimana yitabiriye “ INTEKO RUSANGE Y’ INAMA Y’ IGIHUGU Y’ ABAGORE “ yabereye mu cyumba cy' inama cy' Akarere ifite insanganyamatsiko ; " MUGORE GIRA URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE"
Iyi Nteko yayobowe n' Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Musanze Madamu Denyse Nyiramugisha initabirwa n' Umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntara y' Amajyaruguru Madamu Mukamana Eugenie n' uwari ahagarariye Ubuyobozi bw' Intara y' Amajyaruguru Madamu Solange Mukansanga.
Inteko yitabiriwe na Komite ya CNF ku Rwego rw' Akarere, Biro ya CNF mu Mirenge n' Abahuzabikorwa ba CNF mu Tugari. Muri iyi Nteko Abayobozi mu nzego zinyuranye barangajwe imbere na Meya Bwana Hamiss Bizimana basuye ibikorwa bitandukanye by' abagore.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w' Akarere yongeye gushishikariza abagore n' abitabiriye Inteko muri rusange kubaka ubufatanye hagati yabo ,kugira intego no kwitinyuka, guhanga udushya no kwiyungura ubumenyi, kurwanya igwingira ry' abana n' amakimbirane yo mu miryango, kwita ku isuku,...
Muri iyi Nteko kandi habayeho igikorwa cyo gusinyana Imihigo ya 2023/2024 hagati ya Komite ya CNF mu Karere ka Musanze n' Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere Bwana Hamiss Bizimana.