Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zirashimirwa guhagarika Jenoside - Karemanzira Fidel

Mu muhango wo kwibuka mu muhango wo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza n’abandi bari bahungiye mu bitaro bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima byari bibishamikiyeho bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa 25 Mata 2025. 

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze Bwana Karemanzira Fidel yatanze ubutumwa bwiganjemo ubw’ihumure, bwihanganisha abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi mu 1994, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gushima ibyiciro binyuranye bifasha mu kugarurira icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi.

Bwana Karemanzira Fidel yavuze ko kwibuka ari “umwanya mwiza abantu babuze ababo bafata bakongera kubana na bo, bakazirikana ibyiza byabarangaga bakabigira ibyabo” kugira ngo batazazima. Ni umwanya wo gusubiza agaciro abishwe bunyamaswa, bazira uko baremwe. Yagize ati: "Kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ni uburyo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa.”

Kwibuka Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kwamangana ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagaragara hose no gushimangira ubutumwa bw’ihumure ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no gusaba ko abakoze Jenoside batarakurikiranwa, bashyikirizwa inkiko.

Mu izina rya Ibuka mu karere ka Musanze, Bwana Karemanzira Fidel yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside, ashima n’uburyo Leta ikomeje gufasha abarokotse. Yagize ati: "Turashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda imbaraga yashyize mu kugarurira icyizere cyo kubaho abarokotse jenoside yakorewe abatutsi tunashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zahagaritse Jenoside, zikarengera abicwaga, hanyuma zikaturokora.”

Yashimiye kandi abanyarwanda b’umutima mwiza bagize uruhare mu kurokora Abatutsi, hamwe n’abashoboye kurera neza impfubyi zasizwe na Jenoside. Yagize ati: "Turashima bamwe mu banyarwanda batahigwaga bitanze bagakora uko bashoboye n’ibishoboka byose bagahisha abatutsi ndetse bamwe bakanabizira. Turashimira kandi abashoboye kurera impfubyi zasizwe na jenoside, ubu izo mfubyi zikaba zaranakuze zikaba zirimo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu nk’abandi banyarwanda bose.”

Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza n’abandi bari bahungiye mu bitaro bya Ruhengeri witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Ngendahimana Pascl, ari nawe wari umushyitsi mukuru, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana Ndayambaje Michel, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, bamwe mu bakozi b'Ibitaro barangajwe imbere na Dr Muhire Philbert, umuyobozi mukuru w'Ibitaro, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n'inzego z'umutekano n'abaturage.