INAMA YAHUJE UBUYOBOZI BW' INTARA Y' AMAJYARUGURU N' UBW' AKARERE KA MUSANZE
Kuri uyu wambere Tariki 28 Kanama 2023, Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Bwana Maurice MUGABOWAGAHUNDE afatanyije n' Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze Bwana Hamiss Bizimana n' abagize Inama y' Umutekano Itaguye y'Intara y' Amajyaruguru yayoboye inama yabereye mu cyumba mberabyombi cy' Akarere ka Musanze.
Iyi nama yitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Musanze Bwana Alex Kanayoge, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Musanze Bwana Alphonse Ntawumenyumunsi, Abayobozi b' Amashami n' abakozi bose b' Akarere, abagize Inama y' Umutekano Itaguye y' Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Imirenge n' Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Utugari ikaba yarigamije gusuzumira hamwe imikorere y' akazi no gufata ingamba zo kukanoza.
Mu ijambo rye ry' ikaze, Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze Bwana Hamiss Bizimana Yashimiye Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru kuba yafashe umwanya akaza kuganiriza Abayobozi n' abakozi b' Akarere ka Musanze mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gutanga ubujyanama ku kunoza umurimo no gukora cyane bigamije kuzana impinduka nziza mu gushyira mu bikorwa Imihigo ya 2023/2024 no guharanira iterambere ry' Akarere mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere myiza.
Guverineri yasabye inzego zose z' Abayobozi n' abakozi gushishikarira umurimo , gukorera hamwe kandi ku gihe , kwihutisha ikemurwa ry' ibibazo by' abaturage, kwita ku isuku n' isukura, kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda no guhuza imbaraga mu iyeswa ry'Imihigo y' Akarere. Guverineri yongeye gusaba Ubuyobozi bw' Akarere ka Musanze gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi, kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya no gukumira ibiza no kwitegura neza ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19 Abana b' Ingagi bizaba kuwa 1 Nzeri 2023 anabashishikariza kuzabyitabira ku bwinshi.
Asoza ijambo rye, Guverineri yijeje Ubuyobozi bw' Akarere ka Musanze ubufatanye n'ubufasha bwose buzakenerwa kugirango Imihigo y' Akarere ka Musanze ya 2023/2024 izashyirwe mu bikorwa ku rwego rwifuzwa.
Muri iyo nama kandi hatanzwe umwanya kugirango abayiyabiriye babaze ibibazo, batange ibitekerezo n' ibyifuzo hagamijwe kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango imikorere n' imikoranire irusheho kugenda neza ndetse no kugaragaza imbogamizi zihari hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guhangana nazo.