INAMA YA JADF KU IGENAMIGAMBI RY'UMWAKA WA 2022/2023
Mu rwego rwo kurebera hamwe ibijyanye n'Igenamigambi ry'Umwaka w'Ingengo y'Imari Utaha wa 2022- 2023, kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Ukuboza 2021, mu Karere na Musanze habaye inama y'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere (JADF).

Iyi nama yabereye mu Cyumba cy'Inama cya HOME INN HOTEL, ikaba yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Musanze, ari na we usanzwe ari na Perezida was JADF, Bwana NDAYAMBAJE Michelle n'abandi Bayobozi batandukanye.


Abitabiriye bakaba barebeye hamwe by'umwihariko imishinga Akarere gafite kugira ngo birebere aho amafranga batanga ajya bityo banagaragaze uruhare rwabo ku mishinga itandukanye iteganyijwe.Muri iyo mishinga twavuga iyoguteza imbere Imidugudu y'Icyitegererezo, gufata neza ibyogogo,gukura abaturage mu bukene, kwita ku mishinga itanga akazi ku Rubyiruko, kurandura ikibazo cy'igwingira n'iyindi.
