Inama Njyanama y'Akarere yemeje ingengo y'imari ya 2026/2027 ingana na miliyari 49.28 Frw

Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yateranye mu nama yayo isanzwe y'Igihembwe cya kane iyobowe na Perezida wayo, Bwana Michel Ndayambaje. Muri iyi nama yateranye kuwa 30 Kamnea 2026, Abajyanama basuzumye raporo zitandukanye z’amakomisiyo, banemeza ingengo y'imari y'umwaka wa 2026/2027 ingana na 49,282,552,286 Frw, izifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Inama y'Igihembwe cya kane yibanze ku gusuzuma no kwemeza inyandiko mvugo y'inama isanzwe y'Inama Njyanama yo ku wa 30 Werurwe 2026, ndetse no kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byafatiwe muri iyo nama rigeze.

Abajyanama bagejejweho kandi raporo y'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2025/2026, bagaragarizwa intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kunoza imitangire ya serivisi.

Inama yanasuzumye raporo y'ibikorwa by'amezi atandatu ashize byakozwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, hagaragazwa ibyagezweho mu nzego zitandukanye ndetse n'ingamba zo gukomeza kunoza imikorere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'Akarere.

Mu byemezo byafatiwe muri iyi nama, Abajyanama bemeje ingengo y'imari y'Akarere ka Musanze y'umwaka wa 2026/2027 ingana na 49,282,552,286 Frw (miliyari mirongo ine n'icyenda, miliyoni magana abiri na mirongo inani n'ebyiri, ibihumbi magana atanu na mirongo itanu na bibiri, magana abiri na mirongo inani n'atandatu z'amafaranga y'u Rwanda).

Iyi ngengo y'imari izafasha Akarere gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga n'ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage, kubaka no gusana ibikorwa remezo, kunoza itangwa rya serivisi, guteza imbere ubukungu bw'abaturage no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere.

Perezida w'Inama Njyanama Bwana Michel Ndayambaje yashimangiye akamaro ko gukomeza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo wa Leta, asaba inzego zose z'Akarere gukomeza ubufatanye kugira ngo ingengo y'imari yemejwe izabyazwe umusaruro ugaragara kandi ugirira abaturage akamaro.