INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA MUSANZE YATERANYE YIGA KU NGINGO ZITANDUKANYE ZIRIMO NO KWEMEZA IGISHUSHANYO MBONERA GISHYA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, hubahirijwe amabwiriza ajyanye no kwirinda Icyorezo cya COVID-19, mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere habereye Inama Njyanama Isanzwe y'Akarere ka Musanze, yayobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze, Eng.Emile ABAYISENGA.

Ni nyuma yo kongera gusangira amakuru ku mirimo yakozwe mu kuvugurura iki gishushanyo kuva mu mwaka wa 2018 hashingiwe ku Gishushanyombonera cyari gisanzwe cyari cyarakozwe mu Mwaka wa 2015, ariko by’umwihariko hanashingiwe ku mahirwe atandukanye aboneka muri aka Karere ajyanye n’ubutaka bwiza bwera kubera amakoro, ikirere cyiza kinatanga imvura hafi umwaka wose, ubukerarugendo busanzwe bukurura ba Mukurarugendo umunsi ku wundi kubera Ingagi ariko noneho bukaba bugiye kurushaho gutezwa imbere kugira ngo uyu Mujyi wa Musanze urusheho kuba koko Igicumbi cy’Ubukerarugendo, abahasuye bahatinde, n'abajya ahandi bahahagarare, uyu Mujyi bityo unagere ku ndoto zawo zo kuba uwa Kabiri kuri Kigali aho kubarirwa Mijyi Iyunganira.

Ibi bikaba byasobanuwe ku buryo burambuye na Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu mu Nama Njyanama, afatanyije n'Umuyobozi w'Akarere Wunguirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu ndetse n'Umukozi mu Ishami rya OSC ubikurikirana umunsi kuy wundi kuva bigitangira kugeza uyu munsi.

Muri iyi gahunda, ku bufatanye bw’Akarere na ENABEL, hateganyijwe gukorwa Imishinga Minini itandukanye ku isonga hakaba harimo gukora Ikiyaga Gihangano mu Mujyi rwagati, cyane ko aho uyu Mujyi utandukaniye n’iyindi yunganira Kigali ari n’uko ufite imigezi myinshi ihurira mu Mujyi, gushyiraho uburyo bw’ingendo zidahumanya ikirere zirimo iz’abanyamaguru n’abakoresha amagare, kuvugurura no kongera Inyubako y’Ikigo cy’Urubyiruko hashyirwaho ibibuga, isomero, icyumba cya sinema, n’ibindi.

Uretse iyi ngingo yavuzwe haruguru kandi, abitabiriye inama, barimo Abajyanama na bamwe mu Bakozi b’Akarere mu Mashami atandukanye barebwaga n’impamvu nyamukuru z’iyi nama, banunguranye ibitekerezo ku Nyandikomvugo z'Inama Njyanama Isanzwe y'Akarere ka Musanze yateranye ku itariki ya  26 Werurwe 2021 n'Inama Njyanama Idasanzwe yo ku itariki ya 14 Gicurasi 2021, Raporo y'Imikoreshereze y'Ingengo y'Imari na Gahunda y'Ibikorwa n’iy'Amasoko ya Leta by’uyu Mwaka wa 2020 - 2021 no kwemeza Ingengo y'Imari y’Umwaka Utaha wa FY 2021 – 2022.

Nyuma y’ibi hagaragajwe ishusho y’aho Akarere ka Musanze kageze kesa Imihigo y’uyu Mwaka wa 2020 – 2021, basuzumira hamwe ibyavuye mu Makomisiyo Ahoraho y'Inama Njyanama y'Akarere ndetse na Raporo y'Amezi Atandatu y'Ibikorwa bya Komite Nyobozi y'Akarere.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikaba izatangira bidatinze. Gusa muri rusange, Abajyanama basanze aho Akarere kageze n’aho kifuza kugana ari heza nubwo urugendo rukiri rurerure, ndetse hakaba hanakomeje urugamba rwo guhangana n'iki cyago cya Koronavirusi.