INAMA NJYANAMA ISANZWE Y'AKARERE KA MUSANZE YO KUWA 10/09/2021

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, mu Karere ka Musanze hateranye Inama Njyanama Isanzwe y'Akarere, irimo kubera ku Biro by'Akarere, yayobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Eng.Emile ABAYISENGA.

Uretse Abajyanama, iyi nama yari yanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ndetse n'Abayobozi b'Amashami mu Karere, ku murongo w’ibyigwa hakaba hari ingingo zitandukandukanye, aho basuzumiye hamwe inyandikomvugo y'Inama Njyanama Isanzwe y'ubushize, yateranye ku itariki ya 25 Kamena 2021, n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yayifatiwemo, Imihigo y’Akarere, Gahunda y'Ibikorwa na Gahunda y'Amasoko by'Umwaka wa 2021 – 2022.

Muri rusange, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo zavuzwe haruguru, abitabiriye bongeye kwishimira ibikorwa bitandukanye byagezweho muri Manda yabo y’Imyaka Itanu,  irenzeho amezi make yiyongereyeho muri iki gihe tugihanganye n’Icyorezo cya COVID-19, bityo biyemeza gukomeza kuba hafi abaturage bahagarariye mu  kubungabunga ibyagezweho no kubyubakiraho biteza imbere ubwabo ndetse n’Igihugu cyose muri rusange, no kwimakaza Gahunda y’Umuturage ku Isonga.