INAMA MPUZABIKORWA YA KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE KA MUSANZE

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, mu Karere ka Musanze habereye inama Mpuzabikorwa y' Akarere ka Musanze. Iyi nama yitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’Amajyaruguru  Dr. Mushaija Geoffrey arinawe wari umushyitsi mukuru, Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka Musanze  Bwana   Michel   Ndayambaje, Komite Nyobozi y' Akarere irangajwe imbere na Nyakubahwa  Meya Bwana Ramuli janvier,  Umuyobozi w’  Ingabo mu Karere Lt. Col HIGIRO Vianney n’  Umuyobozi wa POLICE mu Karere DPC  SP Elvis MUNYANEZA .

Iyo nama yanitabiriwe n’Intumwa za Rubanda  harimo ;  Hon. Depite Winfrida MPEMBYEMUNGU, Hon. Depite NIRERE Christine. Yanitabiriwe kandi n’ Intumwa ya Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu   Bwana Jean Pierre RUTISHEREKA,  Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa b’Akarere.

Muri iyo nama, Komite Nyobozi y’ Akarere yagaragarije abayitabiriye aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa Imihigo ya 2022/2023 haba igendanye n’ Ubukungu, Imiyoborere Myiza ndetse no mu Mibereho Myiza. Perezida w’ Inama Njyanama y’Akarere yasabye buri wese kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’Imihigo y’Akarere, kubahiriza inshingano , kwihutira gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ndetse no kugira umuco wo gufashanya mu rugamba rw’Iterambere.

Ku musozo w’ Inama Mpuzabikorwa, habayeho igikorwa cyo guhemba Umurenge wahize iyindi mu gushyira mu bikorwa Imihigo ya 2022/2023. Umurenge wahize indi ukaba ari uwa Muko wahawe Seritifika ndetse na Sheki y’ ibihumbi Magana atanu y’ Urwanda ( 500,000 Rwf). Hanahembwe Utugari 3 twahize utundi aritwo; Mpenge ku mwanya wambere, Nyagisozi yabaye iya 2 n’aka Rwebeya kabaye aka 3. Utwo Tugari twose twahawe Seritifika na Sheki y’ Ibihumbi Magana atatu ( 300,000 Rwf) buri kamwe. Hanahembwe Imidugudu 3 yahize indi ariyo ; uwa Bubandu ku mwanya wambere, Kungo yabaye iya 2 na Nganzo yabaye iya 3. Buri Mudugudu wahawe Seritifika na Sheki y’ Ibihumbi Magana abiri( 200,000 Rwf).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Amajyaruguru arinawe wari  umushyitsi mukuru yashimiye inzego zose zahembwe kuba barabaye indashyikirwa abasaba gukomeza gukora neza kurushaho anasaba n’abandi kubafatiraho urugero rwiza. PES yasabye buri wese kugira umuhate mu gutanga umusanzu we mu kubaka iterambere ry’ Igihugu, gusigasira ibyagezweho , gushyigikira no kubyaza umusaruro amahirwe y’ imiyoborere myiza Igihugu kigezeho dukesha Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ Urwanda Paul Kagame.