Imiryango 115 yasenyewe n'ibiza yashyikirijwe inzu yubakiwe

Imiryango 115 itishoboye, igizwe Abantu 460, yo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze yasenyewe n’ibiza yashyikirijwe inzu yubakiwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, bufatanyije n’Akarere ka Musanze na Banki y’Isi zuzuye zitwaye 880,328,125 Frw. 

Izi nzu zatangiye kubakwa muri Gashyantare uyu mwaka zigomba gutuzwamo imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Igihugu mu bihe byahise bikangiza inzu n’abaturage ndetse bigatwara bamwe ubuzima.  Imiryango yubakiwe irashimira ubuyobizi bw’igihugu bubafashije kubona aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Madamu Zawadi Christine, ni umwe muri bo, yagize ati: "Inzu zari zarasenyutse kubera urubura tukarara mu mazi, abana bahoraga barwaye ibicurane none ubu tubonye inzu nziza zikomeye ntituzongera kunyagirwa, turashimira Leta y’Ubumwe yadukuye mu mashyamba tukaba abanyarwanda nk’abandi.”

Madamu Uwitonze Floride, nawe ati: "Nabaga mu nzu mbi amabati yaratobowe n’urubura, twaryamaga tureba hejuru imvura yagwa tukabyuka, none Uwitonze wabaga muri nyakatsi ari kwinjira yireba mu birahure bikinze, inzu nini nziza, turi muri paradizo Leta yacu irakarama.” Komayombi Jean Bosco ati: “Mfite umunezero w’uko twabaga mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, none twabuvanwemo kandi nta mpungenge y’uko imvura yakongera kudusenyera kuko twatujwe heza.” Nyiramwiza Jeanette yagize ati: ”Nabaho nibwo nakandagira mu nzu nk’iyi irimo sima n’ibirahure, imvura yaragwaga nkikinga ku kirago tukumva ko ubuzima burangiye, none ubu ntabwo tugihungabanye na rimwe kuko twahawe inzu y’ibyumba bitatu, uruganiriro na koridoro.” 

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd), Albert Murasira, yibukije abaturage ko Inzu bahawe ari igishoro cy’ubuzima bityo ko nabo bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagakora baharanira kwiteza imbere, no guteza imbere Igihugu kuko nacyo kibakunda. Ati: "Umukuru w’Igihugu arabakunda kandi imvugo ye niyo ngiro, ubwo ibiza byabibasiraga muri 2023 yabasezeranyije kuzabatabara, inzu muhawe zibabere igishoro cy’ubuzima kuko ni inzu zizamara igihe, muryame neza kandi mutekereze ibibateza imbere n’igihugu.” 

Yabasabye gufata neza inzu bahawe, bakazirinda kwangirika ahubwo bikababera intangiriro y’iterambere bazirikana ko batazahora bafashwa kandi bagakora n’ibikorwa bibafasha kwirinda Ibiza no kwiteza imbere. Yagize ati: "Nibyo koko abatujwe bahuye n’ibyago by’ibiza, ariko kuko Igihugu cyacu gihoza umuturage ku isonga bagombaga gutabarwa, nk’uko Perezida wa Repebulika yabyemeye.” 

Yakomeje avuga ati: "Uyu munsi twatashye inzu 115, zimeze neza zifite ubudahangarwa, abari bahangayitse twabasabye gutuza ahasigaye bakayafata neza nabo bakifata neza ku buryo byaba igishoro cyo kwiteza imbere n’Igihugu cyabo, birinda no guteza ibiza, bakanamenya ko ibikoresho tubahaye byo gushyira muri aya mazu nibisaza bazigurira ibindi.” 

Inzu zatashywe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni cyo hanze, ubwiherero n’ubwogero ndetse bateganyirijwe n’intebe zo mu ruganiriro n’ibitanda n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo. Mu iyubakwa ry’aya mazu abaturage 525 bahawe akazi bityo bashobora kwiteza imbere mu buryo butandukanye.