Ikigo Centre Saint Vincent cyafunze ku mugaragaro

Kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Kamena 2025, habaye umuhango wo gufunga ikigo centre St Vincent cyarererwagamo abana bafite ubumuga 30,hakaba hamaze gusubizwa mu muryango abagera kuri 29 kuko umwe yitabye Imana azize uburwayi. Iki gikorwa kitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Musanze, Bwana Kayiranga Theobald, arin kumwe n’umukozi wa Hope and Homes for Children (HHC) ku rwego rw’isi n’umuyobozi wayo mu Rwanda.

Uyu muhango waranzwe no gushimira Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kurengera umwana (NCDA) yashyizeho gahunda ya Tubarerere mu Muryango, umufatanyabikorwa HHC wagize uruhare mu gutuma igikorwa cyo gusubiza abana mu miryango gishoboka kandi kikagirira akamaro umuryango nyarwanda.

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’umwe mu babyeyi bakiriye umwana mu muryango we bikaba byaramubereye umugisha udasanzwe aho yakomeje ashimira HHC ku bikorwa byivugira Ikora, umuyobozi wa HHC mu Rwanda yavuze ko mu buhamya bwigaragaza butangwa n'ababyeyi n'abana basubijwe mu muryango ariho akura imbaraga zo guhamya ko gahunda ya Tubarere mu Muryango ishoboka cyane kandi idasaba byinshi uretse urukundo n'ubumuntu.

Mu ijambo rye, Visi Meya Kayiranga Theobald yibanze ku gushima, aho yashimiye umuryango Hope and Homes Children n'abandi bose bagira uruhare mu gusubiza abana mu miryango no gukomeza kubafsha kwiyubakamo icyizere no kwiteza imbere. Yasabye ubufatanye buhoraho mu gukomeza gukurikirana abana mu miryango bagiyemo.