"IKIGAMBIRIWE SI UKUBACA AMANDE CYANGWA KUBARAZA MURI SITADE, IKITURAJE ISHINGA NI ITERAMBERE RYA MUSANZE, IRY’IGIHUGU CYACU N’ISI YOSE MURI RUSANGE"

Ibi ni ibikubiye mu butumwa bwatangiwe muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,  muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020, ku bantu 150 barayemo kubera kurenga ku ngamba rusange zo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya COVID-19 muri n’ingamba zihariye zigomba kubahirizwa mu Mujyi wa Musanze kuva ejo hashize, aho by'umwihariko abantu bagomba kuba bari mu ngo kuva saa moya z'umugoroba (19h00') kugeza saa kumi za mu gitondo (04h00’), kubera ko iki cyago cyafashe intera idasanzwe muri aka Karere.

Izi mpanuro zatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe n'Inzego z’Umutekano (Abafatanyabikorwa b'igihe n'imburagihe) banabasabye kuba ba Ambasaderi mu kwimakaza umuco w'isuku ku mubiri, ku myambaro, aho batuye, bagenda, bakorera n’aho basengera.

Tubamenyeshe ko kandi muri uru rugamba duhanganye narwo, ubukangurambaga nk’ubu bwaraye butangiwe mu Ishuri Rikuru rya INES- Ruhengeri (mu Murenge wa Musanze,mu Kagari ka Rwambogo, mu Mudugudu wa Gakoro), mu kiganiro cyahuje Umuyobozi w’Akarere n’Abanyeshuri bo muri iri shuri, aho na none yari kumwe n'Inzego z'Umutekano, bafatanije  n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishuri, Padiri Dr.HAGENIMANA Fabien, wabashimiye cyane iyi nyunganizi mu kwegera no kuganiriza aba Banyeshuri biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, kugira ngo nabo bumve uburemere bw’iki cyorezo, ko kitarobanura, kandi ko nk’abakiri bato kandi banagize amahirwe yo kwiga bagomba kubera abandi urumuri mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bahereye mu baturiye iri shuri, binyuze muri Gahunda zitandukanye za Leta, no mu guhashya iki cyorezo by’umwihariko. Yagize, ati: “Icyerekezo cy’Ishuri ryacu ni Ukugira Ubumenyi no Kumurikira Abandi.”

Bahereye kuri aya magambo no ku cyari cyabahagurukije, aba Bashyitsi batanze ubutumwa bwahurizaga ku kubagaragariza ishusho rusange y’iki cyago   muri rusange no muri Musanze by’umwihariko, kubaha amakuru kuri bagenzi babo bafite imyitwarire idahwitse barimo n’abagenda bafatirwa mu ngeso zitandukanye, zirimo no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi aka kaga kagwiririye Isi.

Basoje bashimira Ubuyobozi bw’Ishuri imikorere n’imikoranire n’Inzego z’Ibanze banabizeza ubufatanye bityo baboneraho guhamagarira abaharererwa kurushaho kuba intangarugero, haba imbere mu Kigo no hanze yacyo, kwirinda ibiyobyabwenge, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda, kubungabunga umutekano, kwiga cyane no guharanira kuzana impinduka nziza mu buzima bw’Abaturarwanda binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe abakikije bakesha Ubuyobozi Bwiza bw’Igihugu cyacu no guhora bazirikana ko nta disipurini ntacyo bageraho kubera ko ari rwo rufunguzo rwa byose.

Inzego z'Umutekano zitanga impanuro ku bafashwe banabasaba kuba intumwa kuri bagenzi babo

Umwe mu baraye muri Sitade asobanura uburyo yafashwemo anabisabira imbabazi

Umuyobozi w'Akarere ashimira Ubuyobozi bw'Ishuri kuba bwakiriye ubusabe bwabo n'uruhare rwabo mu Iterambere ry'Akarere

Mu Busitani: Bamwe mu Banyeshuri bari bitabiriye ibiganiro

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri abasobanurira ububi bw'iki Cyorezo n'uruhare rwabo mu kukirwanya

Uretse n'iki Cyorezo, Inzego z'Umutekano zahamagariye uru Rubyiruko kurangwa na disipurini no kurwanya ikintu icyo aricyo cyised cyahungabanya umutekano harimo n'ibiyobyabwenge