Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ryasuye Akarere
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana NSENGIMANA Claudien ari kumwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana KAYIRANGA Theobald, yakiriye Itsinda ry'abagize Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) rigizwe na Depite MUHAKWA Valens, Senateri MUGISHA Alex na Depite Murora Beth bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, baganiriye n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere, n’abagize inama y’umutekano itaguye, ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Abitabiriye ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku bibazo bibangamiye umuryango hagamijwe kurebera hamwe ingamba zatuma imiryango igira imibereho myiza, barebera hamwe ibyagezweho mu iterambere ritagira uwo risiga inyuma, amasomo n'indangagaciro byatumye kwihuta bishoboka.