IHEREREKANYABUBASHA HAGATI Y' UMUYOBOZI MUSHYA W' AKARERE N' UWARI UW' AGATEGANYO UCYUYE IGIHE
Kuri uyu munsi Tariki 13 Ukuboza 2023, mu cyumba cy' inama cy' Akarere ka Musanze habereye igikorwa cy' ihererekanyabubasha hagati y' Umuyobozi Mushya w' Akarere ka Musanze Bwana Claudien NSENGIMANA n' uwari Umuyobozi w' Akarere w’ Agateganyo Bwana Hamiss BIZIMANA. Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru Bwana Maurice MUGABOWAGAHUNDE.
Iri hererekanyabubasha ryitabiriwe na ; Minisitiri w’ Ingabo akaba n’ Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Musanze Hon. Juvenal MARIZAMUNDA, Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Bwana Michel NDAYAMNBAJE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere Bwana Alex KANAYOGE, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere Bwana Alphonse NTAWUMENYUMUNSI, inzego z' umutekano,Abakozi bose b' Akarere ,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Imirenge, Abafatanyabikorwa n' Abayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu izina ry' Abayobozi n' abakozi bose b' Akarere , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere Bwana Alex KANAYOGE yashyikirije impano uwari Umuyobozi w' Agateganyo w' Akarere ka Musanze kubw' imikorere n' imikoranire myiza yagaraje mu gihe cy' amezi 4 gusa yari amaze.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abagize Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze kuzimakaza imikoranire myiza hagati yabo ubwabo no hagati yabo n'izindi nzego bakorana, kurangwa no guhanga udushya tuganisha ku iterambere no kutazatinya gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye.
Ni mu gihe Minisitiri w'Ingabo, ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye abagize Komite Nyobozi Nshya y'Akarere ka Musanze kumenya guhuza abafatanyabikorwa bose, kujya inama no kuzuzanya hagamijwe iterambere ry'aka Karere no kwirinda gutakaza umwanya mu bidafite akamaro.
Yabasabye kandi kubyamaza umusaruro amahirwe aboneka muri aka Karere bakagateza imbere, kwita ku mutekano w'abaturage n'ibyabo, kwita ku isuku, kwita ku burezi bw'abana bose, gukangurira abaturage kwitabira gutanga mituweli no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, gukomeza guteza imbere Umujyi wa Musanze, kwegera abaturage no kubakemura ibibazo n'ibindi.
Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Musanze igizwe na Nsengimana Claudien; Umuyobozi w'Akarere, Madamu Uwanyirigira Clarisse; Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu na Kayiranga Theobald; Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.