IHEREREKANYABUBASHA HAGATI Y'UWARI UMUYOBOZI W' AKARERE KA MUSANZE N'UWAMUSIMBUYE MU NSHINGANO

Mu cyumba mberabyombi cy' Akarere ka Musanze habereye  igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati y' uwari Umuyobozi w' Akarere ka  Musanze  Bwana  Ramuli  Janvier n' Umuyobozi wako Mushya w' Agateganyo   wamusimbuye mu nshingano Bwana BIZIMANA Hamiss. Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri w'  Intara y' Amajyaruguru  Madamu  Nyirarugero Dancille  afatanyije na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka  Musanze  Bwana Michel  Ndayambaje .

Iki gikorwa cyitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Musanze Bwana Alex Kanayoge, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere Bwana Alphonse Ntawumenyumunsi, Abagize Inama y' Umutekano Itaguye y' Akarere , abakozi b' Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Imirenge n' Abayobozi mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi w' Akarere ucyuye igihe yashimiye inzego zose  bakoranye haba iz' Abayobozi, abakozi ndetse n' iz' umutekano ku bufatanye n' imikoranire myiza bagiranye anasaba Umuyobozi w' Akarere mushya gukomereza ikivi aho yari akigejeje mu rugendo rwo guharanira iterambere ry' Akarere no mu kwesa Imihigo . Yanamwifurije ishya n' ihirwe mu nshingano nshya yahawe. 

Umuyobozi Mushya w' Agateganyo yishimiye kuba aje gukorera mu Karere ka Musanze anishimira abo ahasanze bazajya bakorana ( Abayobozi n' abakozi mu nzego zinyuranye ) anabasaba kuzakomeza umuco w' ubufatanye mu rwego rwo kuzuza inshingano zireba buri wese hagamijwe iterambere.

Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere yashimiye Umuyobozi w' Akarere Ucyuye igihe umuhate n' ishyaka byamuranze mu guharanira iterambere ry' Akarere igihe yarakiri mu nshingano anasaba Umuyobozi Mushya  gukomereza aho yari agereje hagamijwe kwesa Imihigo no gushyira mu bikorwa imishinga y' iterambere  Akarere kaba gafite.

Mu gusoza iki gikorwa, Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yashimiye uwari Umuyobozi w' Akarere ka Musanze ; Bwana Ramuli Janvier  imbaraga yakomeje gushyira mu rugamba rwo guharanira iterambere ry' Akarere n' imibereho Myiza y' abaturage anasaba Umuyobozi mushya wamusimbuye mu nshingano by' agateganyo kuzakomeza guharanira ubusugire bw' Iterambere ry' Akarere haba mu Miyoborere Myiza, mu Mibereho Myiza ndetse no mu bukungu anamwifuriza kuzahirwa mu nshingano nshya yahawe zo kuyobora aka Karere by' agateganyo.