IHEREREKANYABUBASHA HAGATI Y'UWARI UMUYOBOZI W' AKARERE KA MUSANZE N'UWAMUSIMBUYE MU NSHINGANO
Mu cyumba mberabyombi cy' Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati y' uwari Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier n' Umuyobozi wako Mushya w' Agateganyo wamusimbuye mu nshingano Bwana BIZIMANA Hamiss. Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille afatanyije na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka Musanze Bwana Michel Ndayambaje .
Iki gikorwa cyitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere ka Musanze Bwana Alex Kanayoge, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere Bwana Alphonse Ntawumenyumunsi, Abagize Inama y' Umutekano Itaguye y' Akarere , abakozi b' Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b' Imirenge n' Abayobozi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w' Akarere ucyuye igihe yashimiye inzego zose bakoranye haba iz' Abayobozi, abakozi ndetse n' iz' umutekano ku bufatanye n' imikoranire myiza bagiranye anasaba Umuyobozi w' Akarere mushya gukomereza ikivi aho yari akigejeje mu rugendo rwo guharanira iterambere ry' Akarere no mu kwesa Imihigo . Yanamwifurije ishya n' ihirwe mu nshingano nshya yahawe.
Umuyobozi Mushya w' Agateganyo yishimiye kuba aje gukorera mu Karere ka Musanze anishimira abo ahasanze bazajya bakorana ( Abayobozi n' abakozi mu nzego zinyuranye ) anabasaba kuzakomeza umuco w' ubufatanye mu rwego rwo kuzuza inshingano zireba buri wese hagamijwe iterambere.
Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere yashimiye Umuyobozi w' Akarere Ucyuye igihe umuhate n' ishyaka byamuranze mu guharanira iterambere ry' Akarere igihe yarakiri mu nshingano anasaba Umuyobozi Mushya gukomereza aho yari agereje hagamijwe kwesa Imihigo no gushyira mu bikorwa imishinga y' iterambere Akarere kaba gafite.
Mu gusoza iki gikorwa, Guverineri w' Intara y' Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yashimiye uwari Umuyobozi w' Akarere ka Musanze ; Bwana Ramuli Janvier imbaraga yakomeje gushyira mu rugamba rwo guharanira iterambere ry' Akarere n' imibereho Myiza y' abaturage anasaba Umuyobozi mushya wamusimbuye mu nshingano by' agateganyo kuzakomeza guharanira ubusugire bw' Iterambere ry' Akarere haba mu Miyoborere Myiza, mu Mibereho Myiza ndetse no mu bukungu anamwifuriza kuzahirwa mu nshingano nshya yahawe zo kuyobora aka Karere by' agateganyo.