IGIKORWA CY’UBUKANGURAMBAGA KU MIRIRE NO KURENGERA UMWANA
Ejo ku wa 12/11/2024, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bwana KANAYOGE Alex yatangije igikorwa cy’ubukangurambaga (campaign) ku mirire , kurwanya ingwingira no kurengera umwana gifite insanganyamatsiko igira iti : “Duhurire mu Muryango , Tujyanemo”.Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Mudakama. DES yashimiye abitabiriye icyo gikorwa , ashimira cyane abafatanyabikorwa bose b’Akarere bagize uruhari mu gutegura uyu munsi. Yabijeje ko Akarere nako kiteguye gukomeza imikoranire n’Ubufatanye nabo mu kuzamura imibereho Myiza y’Abaturage no kurwanya ingwingira . Uyu munsi wa mbere w’ubukangurambaga witabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza ku rwego rw’Intara Bwana NTIRENGANYA Jerome ari nawe waje ahagarariye Guverineri akaba n’umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri , Inzego w’Umutekano , Abakozi b’Umurenge wa Gataraga n’Abafatanyabikorwa batandukanye. Mu bikorwa byaranze uyu munsi harimo : gutera ibiti ku karima k’igikoni, kwambika Abana inkweto bahawe n’Umwe mu bafatanyabikorwa, kugaburira Abana indyo yuzuye, gutanga amatungo magufi ( Intama ) ku bahagarariye ECD no gutanga Certificates ku bafatanyabikorwa b’Akarere.