IGIKORWA CYO GUSINYA IMIHIGO Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO MU KARERE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo Gusinya Imihigo y’Umwaka wa 2020/2021 hagati y’Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Rwego rw’Akarere n’Imirenge (NYC: National Youth Council) n’Umuyobozi wAkarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine.

Uyu muhango wabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, unitabirwa na Polisi ( DPCEO AIP Fidele GAHIZI) ndetse n'Umuyobozi w'Ikigo Gihuza Abashaka Akazi n'Abagatanga gikorera mu Kigo cy'Urubyiruko cy'Akarere (YEGO Center), Bwana RWIGAMBA Aimable, wabararikiye kugana iki Kigo kenshi gashoboka no kukimenyekanisha muri bagenzi babo bahagarariye, kubera akamaro ka serivisi zitandukanye zihatangirwa, kandi ku buntu, zababera umusemburo wo kwiteza imbere ubwabo  n'Igihugu muri rusange, bikanababera irembo mu gushyira mu bikorwa imihigo yabo ya buri mwaka.

Mu butumwa yabahaye, Umuyobozi w’Akarere yabashimiye uruhare rwabo mu kunganira Inzego z’Ibanze muri gahunda zitandukanye za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza, by’umwihariko muri ibi bihe Isi yose n’Igihugu cyacu abantu bakomeje guhangana n’Icyorezo cya Koronavirusi maze aboneraho kubasaba kurushaho kongera ikibatsi no kuba intangarugero aho bari hose no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije bakesha Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu.

Yabivuze muri aya magambo: “Muharanire ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake mugera ikirenge mu cya Bakuru banyu, mukunde umurimo, mukorere hamwe munibumbire mu makoperative, mwizigame, mumenye ibibazo bitandukanye biri aho mutuye, mukorera, mugenda, mugire intego mu buzima, mugishe  inama, mutange amakuru yizewe kandi ku gihe ku cyahungabanya umudendezo wa muntu, mukumire ibyaha birimo n’amakimbirane yo mu ngo, murwanye  isuku nke, imirire mibi mu bana, inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abana batab ishuri, mukomeze mwegere abarenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, mukoreshe ikoranabuhanga kugira ngo mumenye ibyiza mwavoma mu bindi Bihugu, muteze imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) munabimenyekanishe, muhange udushya.”

Yasoje abizeza ubufatanye buhoraho ariko abasaba guhora bazirikana ko aribo mbaraga n’amizero y’Umuturarwanda w’uyu munsi n’ejo hazaza, aboneraho no gushimira Abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere aba Bajyambere.

Imihigo y'Urubyiruko y'uyu Mwaka wa 2020/2021 ni 30 (mu Bukungu 11, mu Mibereho Myiza 6 na 13 yo mu Miyoborere Myiza).

 

Mu Cyumba cy'Inama Urubyiruko rukurikiye impanuro z'Umuyobozi w'Akarere