“IDP MODEL VILLAGE” YA KINIGI IKOMEJE GUSURWA N'ABATURUTSE IMBERE NDETSE N’ABO HANZE Y'IGIHUGU
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, Itsinda ry'Abashyitsi baturutse mu Gihugu cya MALAWI riri mu Ruzinduko mu Rwanda, riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Wungirije muri icyo Gihugu, Hon. Jeannette SENDEZA, ryasuye Akarere ka Musanze, aho bakiriwe Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari kumwe n'abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye.
Basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, nka kimwe mu bikorwa bigaragaza umusaruro uva mu bufatanye butajegajega buri hagati y'Ingabo z'u Rwanda n'Abaturage, inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza, Abanyarwanda dukesha Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu.
Ibi bakaba babishimangiye ubwo batemberezwaga ibice bitandukanye by’uyu Mudugudu watujwemo imiryango 144, birebera ubwabo amazu y’amagorofa bubakiwe, imihanda iyatandukanyije, ubusitani, Ikigo Nderabuzima cyavuguruwe kikagurwa kikanongererwa Serivisi zihatangirwaga, Ishuri rya Kampanga naryo ryavuguwe rikanagurwa, agakiriro gakorerwamo ububaji, ubusudizi n’ubudozi, ubworozi bw’inkoko n’ibindi.


Bahereye ku Gakiriro kubatwe mu Murenge wa Nyange gakorerwamo n'abo Baturage bo mu Mudugudu n'abo mu Mirenge bihana imbibi, uwa Kinigi wubatswemo, uwa Nyange n'uwa Musanze


Ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi mu Kiganiro n'Umuyobozi wacyo, Madamu MUKASINE Clemnence


Amwe mu mazu yubakiwe abaturage, yatangaje cyane aba Bashyitsi