Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Musanze

Mu karere ka Musanze, ibikorwa byahariwe icyumweru cy’umujyanama byatangiye kuwa 2 Kamena 2025, bitangirira mu mirenge ya Kinigi, Nyange, Busogo, Gataraga, Musanze na Kimonyi. Abajyanama bari gusura Imirenge bakifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye, birimo kuganira n’abaturage, ubukangurambaga& ubujyanama, kumva ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage hagamijwe guhoza umuturage ku isonga. 

Kuwa 3 Kamena 2025, aahunda y'icyumweru cyahariwe Umujyanama yakomereje mu mirenge ya Nkotsi, Muko, Muhoza, Cyuve, Remera na Gashaki, bareba uko gahunda za leta zishyirwa mu bikorwa, bashishikariza abaturage kwita ku nshingano n’ubufatanye mu iterambere.

Abajyanama bateze amatwi abahagarariye abaturage, bumva ibibazo n’ibyifuzo kandi batanga inama. Basuye kandi ibikorwa bitandukanye biri mu mirenge (imihanda, ubuhinzi, amashuri, centres z’ubucuruzi, ibigo nderabuzima, inyubako za leta…)

Itsinda ry'Abajyanama riyobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musazanze Bwana Bwana Ndayambaje Michel ryasuye Imirenge ya Gashaki na Remera, riri kuganira n'abavuga rikumvikana bahagarariye abandi kuva ku Isibo kugera ku Murenge. Mu murenge wa Gashaki, itsinda ry'Abajyanama ryasuye ibikorwa bitandukanye, birimo imihanda, amateme n'ibikorwa remezo by'uburezi.

Intego rusanjye z’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe Umujyanama ni ugukangurira abaturage kwitabira gahunda za leta zitandukanye, Kureba uko gahunda za leta zishyira mu bikorwa, Gukomeza gushishikariza abaturage cyane cyane abakozi, abikorera, inzego zatowe kwita ku nshingano n’ubufatanye mu iterambere no Gutega amatwi abahagarariye abaturage, humvwa ibibazo n’ibyifuzo no gutanga inama.

Muri rusange, ibikorwa bizibandwaho birimo gusura ibikorwa bitandukanye biri mu murenge (imihanda, amateme, ubuhinzi, amashuri, centres z’ubucuruzi, ibigo nderabuzima, inyubako za leta…). Kwita cyane ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, guhwitura ahagaragaye uburangare no kuganira n’abavuga rikumvikana mu murenge barimo, abakozi bose, inzego zatowe zose, abikorera, abanyamadini.