ICYUMWERU CYAHARIWE UMUJYANAMA MU KARERE KA MUSANZE

Kuva 16/05/2022 kugeza kuwa 20/05/2022 abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze bazaba basura Imirenge igize Akarere muri gahunda yo kwegera abaturage.

Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze bazasura abaturage mu Mirenge yose 15 igize Akarere. Mbere yo kuganira nabo bazajya babanza gufatanya mu bikorwa bitandukanye by'umuganda. Ibikorwa bizibandwaho birimo: kurwanya isuri, gufatanya mu gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza "HSI", kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, kurwanya umwanda, umuganda wo kubakira abatishoboye amazu, ubwiherero,...

Nyuma ya buri muganda hazajya habaho ibiganiro abaturage bahabwe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo kugira ngo ibikeneye ibisubizo cyangwa ubuvugizi bizitabweho uko bikwiye. Bazanaganirizwa ku myiteguro ya CHOGM n'akamaro kayo ku baturage no ku Gihugu muri rusange.

Ibikorwa by'umuganda nibyo bizamara icyumweru ariko ubukangurambaga ku ngingo zavuzwe haraguru buzamara ukwezi kose.

Abajyanama batangiriye iki cyumweru mu Imirenge 3 ariyo BUSOGO, GATARAGA na SHINGIRO. Hakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri hasiburwa imiferege itwara amazi no kuzibura ibibare biyafata no gutwara ibiti bizifashishwa mu kubaka igikumba cy'amatungo. Arikumwe n'abandi bajyanama, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero, Umudugudu wa Gahanga, ahasibuwe umwuzi witwa Rungu unyuramo amazi y'imvura ava mu Birunga mu rwego rwo kurwanya ibiza byangiza imirima y’abaturage. Abaturage bishimiye iyi gahunda kandi bagaragaza n’ibyifuzo byabo bijyanye no guteza imbere aho batuye. Banasezeranyije abagize Inama Njyanama kuzashyira mu bikorwa inama zose bagiriwe ku ngingo zaganiriweho nko kurwanya umwanda, kurwanya imirire mibi n’igwingira n’ibindi.

Twibutse ko zimwe mu nshingano z’Inama Njyanama harimo kwegera abaturage, kumva ibibazo byabo, kubagira inama ndetse no kwifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye byo kubateza imbere.