IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W' INTWALI
Kimwe n' ahandi hose mu Gihugu , kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024, mu Karere ka Musanze habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w' Intwali ku nshuro ya 30 , insanganyamatsiko yawo y' uyu mwaka ikaba igira iti" Ubutwari mu Banyarwanda Agaciro kacu". Ku rwego rw' Akarere,ibi birori byabereye mu Murenge wa Busogo .
Ibi birori, byitabiriwe na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Bwana Michel NDAYAMBAJE , Umuyobozi w' Akarere Bwana Claudien NSENGIMANA, abari bahagarariye INGABO na POLICE ,Abayobozi b' Amashami atandukanye akorera mu Karere n' abakozi, abanyacyubahiro banyuranye ndetse n' abaturage b' Umurenge wa Busogo.
Ibi birori byaranzwe n' indirimbo, imbyino gakondo zijyanye n' umunsi, ikiganiro ku butwari mu Banyarwanda , ubuhamya bw' umutegarugori witeje imbere kubw' imiyoborere myiza, gusura imishinga y' iterambere ikorerwa muri Busogo , kuremera abaturage inka ndetse n' ubusabane ku bitabiriye ibirori bose.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w' Akarere ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yashimiye Intwali zabohoye Igihugu ; izikiriho n' izatabarutse kuba zarimanye u Rwanda bityo abarutuye n' abarugana bakabaho neza nta midugararo bishimira ibyiza by' iterambere ryagezweho.
Nyuma y' ibirori, Umuyobozi w' Akarere afatanyije na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere n' inzego z' umutekano batangije umukino wa nyuma w' igikombe cy' ubutwari wahuje Umurenge wa Busogo na Gataraga ukaba warangiye Busogo yegukanye igikombe itsinze Gataraga ibitego 2-0.
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Bwana Theobald KAYIRANGA arikumwe n' inzego z' Umutekano n' abayobozi banyuranye yifatanyije n' abaturage b' Umurenge wa Muhoza mu birori byo kwizihiza uyu munsi naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere Bwana Alex KANAYOGE akaba yifatanyije n' abaturage b' Umurenge wa Kinigi muri ibi birori.
Mu Karere ka Musanze , ibirori byo kwizihiza Umunsi w' Intwali byagenze neza!
Respectfully!