IBIRORI BYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 29 URWANDA RWIBOHOYE
Kuwa 4 Nyakanga 2023, umunsi mu Rwanda hose hizihijwe Isabukuru y' Imyaka 29 Urwanda Rwibohoye, Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ,abagize Komite Nyobozi y' Akarere , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere, Inzego z' Umutekano n'abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n' Imirenge ya Busogo, Muhoza , Cyuve na Kimonyi mu kwizihiza uyu munsi.
Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere Bwana Michel Ndayambaje , Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier, uwari ahagarariye Ingabo Lt. Col. Athanase RUGEMINTWAZA, DPC SP Elvis Munyaneza, Bishop Rucyahana John , Hon. BAJENI Mpumuro n' Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Busogo mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye muri Sitade ya Busogo. Ibirori byanitabiriwe n' abahagarariye inzego z' abikorera, Abayobozi b' amadini n' amatorero n' abaturage muri rusange.
Mbere yo gutangira ibirori, Abayobozi n' inzego z' Umutekano barangajwe imbere na Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere n'Umuyobozi w'Akarere basuye ibikorwa bitandukanye by' iterambere biri mu Karere birimo; inzu ituburirwamo imbuto z'ibirayi SPF-IKIGEGA iherereye mu Murenge wa Busogo. Hanasuwe uruganda rukora imyambaro " Africa Uniforms Rwanda" narwo ruherereye mu Murenge wa Busogo. Abayobozi banasuye ibikorwa binyuranye by' abikorera birimo; inganda zitunganya ibinyobwa, AGRIRESEARCH Ltd , Uruganda rukora imigati" Alpha Bread" n'ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana RUCYAHANA MPUHWE Andrew arikumwe na DPCEO IP Jean Bosco Mugabo n'Abayobozi mu nzego zinyuranye yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Muhoza mu kwizihiza uyu munsi aho yayoboye igikorwa cyo gutaha amazu 3 y' amagorofa yuzuye mu mujyi wa Musanze harimo iya MUHAWENIMANA Julienne, TUZIGAME BUSINESS COMPANY Ltd n'indi ya Emmanuel Musaba Kolini.
Umuyobozi W' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Madamu Kamanzi Axelle yifatanyije n' Umurenge wa CYUVE mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29 aho yayoboye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w' amazi ugeza amazi mu midugudu 5 yo mu Kagari ka Cyanya itagiraga amazi meza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere Bwana Alex KANAYOGE yifatanyije n’Umurenge wa KIMONYI mu kwizihiza uyu munsi aho nyuma y’ibirori yayoboye igikorwa cyo gutaha isoko ryubatswe n’abaturage ku giti cyabo bagamije kwishakira igisubizo ku guca ubucuruzi bwo mu kajagari.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo Kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Busogo, Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier yashimiye Ingabo z' Urwanda kubw' ubutwari zagize zikabohora Igihugu asaba buri wese kuzifatiraho urugero rwiza no gusigasira ibyiza Igihugu cyagezeho mu iterambere kubw' imiyoborere myiza. Yasoje yifuriza abantu bose Umunsi mwiza wo #Kwiborora29.
Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y' Imyaka 29 Urwanda rwibohoye byasojwe n' Imikino yabereye muri Sitade UBWOROHERANE; harimo " Umukino w' Agati " wahuje Akarere n' Urwego rw; Abikorera ku makipe y' Abagabo n' iy' Abagore warangiye urwego rw' Abikorera ( Abagore) rutsinze Ikipe y' Akarere naho ku makipe y' abagabo amakipe yombi yaguye miswi( yaranganyije).
Hanabaye umukino w' umupira w' Amaguru wanyuma wahuje Ikipe y' Umurenge wa Kimonyi n' iy'uwa Cyuve ( Amakipe y' abagabo) zahataniraga igikombe cyo Kwibohora ; Umukino warangiye Umurenge wa Kimonyi ariwo wegukanye igikombe nyuma yo gukuramo Cyuve muri Penaliti.