IBIKORWAREMEZO BY'IMIHANDA MISHYA YA KABURIMBO NO KUBAKA RUHURURA YA RWEBEYA IMIRIMO IRAKOMEJE
Kuri uyu wa 5 tariki ya 16/09/2022, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew hamwe n'uhagarariye NPD Ltd yubaka imihanda mishya ya kaburimbo (6.8km) mu Mujyi wa Musanze muri gahunda ya RUDP Phase III Bwana Gratien MUTEZINTARE, EGIS ikurikirana uko imirimo ikorwa Bwana Bernard NSABIMANA n'umukozi wa RUDP ukorera mu Ishami ry'ubutaka n'ibikorwaremezo Bwana Michel NTAWINIGA basuye imihanda mishya ya Kaburimbo na Ruhurura ya Rwebeya birimo kubakwa ku bufatanye bw'Akarere ka Musanze, Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Banki y'Isi.
Ruhurura ya Rwebeya mu Murenge wa Muhoza yubakwa na GMT Company Ltd yari ihagarariwe na Bwana NIZEYIMANA Eddy Palatin. Barebeye hamwe aho imirimo igeze: imihanda mishya ya kaburimbo nayo irimo kubakwa mu Murenge wa Muhoza (mu Mujyi wa Musanze) imirimo igeze kuri 14.9% naho kubaka Ruhurura ya Rwebeya imirimo igeze kuri 23.5%. Muri rusange hashimwe aho imirimo igeze hasabwa ko yakomeza kwihutishwa. Hifujwe ko mu cyumweru gitaha cyo kuwa 19 - 23/09/2022, ku bufatanye na REG - Musanze hazimurwa (relocation) poteaux z'amashanyarazi ku muhanda BNR - Rwebeya Bridge.
Abahawe akazi barishimira imirimo bahemberwa babonye bikaba bibafasha mu iterambere ryabo bwite n'iry'ingo zabo muri rusange.
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO