IBIGO BITANDUKANYE MU KARERE KA MUSANZE BIKOMEJE KWIBUKA KU NSHURO YA 27 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, Ishuri Rikuru ry'Ubumenyangiro rya IPRC MUSANZE, rifite Icyicaro mu Murenge wa Nkotsi, mu Kagari ka Bikara, mu Mudugudu wa Barizo, ryibutse ku Nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Cyabereye mu Murenge wa Muhoza, aho Itsinda rihagarariye abandi,  kubera ingamba zo kwirinda no kurinda abandi Icyorezo cya COVID-19, ryari riyobowe n'Umuyobozi w'iri Shuri, Eng.Emile ABAYISENGA, ryahagurukiye ku Biro by'Akarere rijya ku Nzu y'Ubutabera yahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, mu mbuga imwe n'Akarere, mu rwego rwo kunamira Abatutsi bayiciwemo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi aho kuhabonera ubutabera, babeshywa n'Ubuyobozi bwariho ko buhabahungishirije.

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, niwe wifatanyije nabo, ari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa CNLG mu Turere twa Musanze na Burera, Bwana NZABONIMANA Emmanuel.

Nyuma yo kubunamira no gushyira indabo kuri Monument ihubatswe, badobanuriwe ayo Mateka, babifashijwemo na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhoza, Bwana Hamza Iddy.

Bakomeje bajya ku Rwibutso rwa Muhoza, aho bongeye kubunamira  bakanashyira indabo ku Mva ndetse akaba ari naho hatangiwe ubutumwa bujyanye n'umunsi.

Ubutumwa bwatanzwe, bwahurizaga ku Mateka ya Jenoside, gushimira Ingabo zayihagaritse zikanabohora Igihugu, kwihanganisha Abarokotse Jenoside, guhamagarira abantu guharanira ko itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku Isi, cyane cyane Urubyiruko, ruzirikana ko yakozwe n'Urubyiruko rushutswe n'abantu bakuru, kubera Ubuyobozi Bubi bwariho, ariko nanone igahagarikwa n'urundi Rubyiruko, kubera Ubuyobozi Bwiza dufite mu Gihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ari na we  wari uyoboye izo Ngabo  zayihagaritse.

By'umwihariko, Umushyitsi Mukuru yashimiye Ubuyobozi bw'iri Shuri uburyo badahwema kugoboka Akarere muri Gahunda z'Iterambere n'Imibereho Myiza y'Abaturage muri rusange no mu kuba hafi Abarokotse Jenoside, dore ko no muri uyu Muhango baremeye umwe muri bo utishoboye, Madamu UGIRUMURANGA Judith, wo mu Murenge wa Musanze, mu Kagari ka Cyabagarura, mu Mudugudu wa Gaturo,  washyikirijwe ibahasha.