"HEHE N'IZUBA, IMVURA, UMUBYIGANO, GUTATANYA IMBARAGA, GUTINZA CYANGWA KUTANOZA IBYO DUKORA"

Aya ni amagambo agaragaza imbamutima z'Abanyabukorikori batandukanye mu Muhango wo Gutaha ku Mugaragaro Agakiriro k'Akarere ka Musanze, wabereye mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Bukinanyana, mu Mudugudu wa Bubandu, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2022.

Uyu muhango wari witabiriwe n'Abashyitsi mu Nzego zitandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, Ambasaderi w'Ubwami bw'Ababiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt, Umuyobozi wa LODA mu Rwanda, Intumwa ya MININFRA, Inzego z'Umutekano ku Rwego rw'Intara n'Akarere, n'abandi.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, uri kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Perezida wa PSF mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge gaherereyemo n'abandi,babatambagije ibice bitandukanye bigize aka Gakiriro.

Mu gihe cyo gusura ibice bitandukanye bikagize

Tubibutse ko aka Gakiriro kubatswe ku nkunga y'Ubwami bw'Ababiligi binyujijwe mu Kigo cyabwo Gishinzwe Ubutwererane cya ENABEL, kakaba Kagizwe na hangari 4, zikorerwamo ubukorikori butandukanye burimo ububaji, gusudira, n'ubucuzi, 80% by'abagakoreramo (bagizwe 60% by’abagabo na 20% by’abagore), bakaba ari abahoze bakorera hirya no hino mu Mujyi wa Musanze no mu Nkengero zawo. Kuzuye gatwaye amafaranga y'u Rwanda agera muri miriyari imwe, miriyoni ijana na cumi n'eshanu, ibihumbi magana inani na mirongo itanu na bine n'amafaranga mirongo irindwi n'atanu (1,115,854,075Frw).

Bimwe mu bihakorerwa

Nyuma yo gutambagira, Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze

Mu izina rya bagenzi be ahagarariye, Perezida w’Agakiriro, Bwana NDAYAMBAJE Deogratias yagize, ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika urajwe ishinga n’iterambere ry’abaturage, watubaniye tukaba tubonye ahantu hagezweho hadufasha kurushaho gukora kinyamwuga. Iyi nkunga ya ENABEL izadufasha kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ku buryo bufatika, Abanyamuryango basaga magana atanu tugakoreramo ntabwo turi bake.”

Mu izina rya bagenzi be ashimira Leta y'u Rwanda n'Abafatanyabikorwa bayo

Ku rundi ruhande ariko, kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, arasaba ko kakwagurwa kugira ngo n’abagikorera hirya no hino mu ngo baze bifatanye n'abandi ndetse, igikomeye kurusha ibindi, kugira ngo Urubyiruko rurimo kurangiza Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro ruhite rushyira mu ngiro ibyo bize. Icyifuzo cye kindi kikaba ari uko ku muhanda uva ku Gakiriro ujya mu Mujyi hashyirwa amatara kugira ngo batajya bamburwa cyangwa bahohoterwa mu gihe batashye bwije.

Mu ijambo rye, Ambasaderi yashimiye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'iy'Ibikorwaremezo, Intara n'Akarere ubufatanye bagiranye mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu Mushinga, ugiye gukurikirwa no kuvugurura no kwagura Isoko ry'Ibiribwa rya Musanze n'Ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere, byombi biherereye mu Murenge wa Muhoza, aho yizera adashidikanya ko bizafasha mu gahanga imirimo ibyara inyungu, cyane cyane ku Rubyiruko n'Abagore, bikanateza imbere Musanze, nk’umwe mu Mijyi Yunganira Kigali.

Ambasaderi ati|: "Ibi ni muri gahunda yo guteza imbere Imijyi Yunganira Umujyi wa Kigali."

Aha, by'umwihariko, nyuma yo kunyurwa no gutangazwa n’impano (umudiho n'imivugo by'Itorero ryabasusurukije), ririmo n'abakorera muri aka Gakiriro, Ambasaderi yizeje Akarere mu kwagura iki Kigo cy'Urubyiruko bazateganya n'aho aba Bahanzi bazajya bitoreza kugira ngo barusheho kunoza no guteza imbere ibihangano byabo igihe batagiye mu kazi. Yasoje abifuriza abahakorera gukira nk'uko ijambo Agakiriro ribivuga.

Mu butumwa bwe, Umushyitsi Mukuru yibukije abari aho ko ibi byose ari imbuto zituruka ku Buyobozi Bwiza bw’Igihugu cyacu, budahwema gutsura umubano n’ibindi Bihugu, hagamijwe gushakshaka icyazamura imibereho y’abaturage kandi mu ngeri zose. Yakomeje ashimira Inzego zose zagize uruhare muri uyu mushinga bityo aboneraho gusaba abagenerwabikorwa gusigasira aya mahirwe kugira ngo azakomeze kubyazwa umusaruro haba kuri bo ubwabo, abazabakomokaho, Abanyamusanze n'Abanyarwanda bose muri rusange.

Yasoje abakangurira kurushaho kwitabira gahunda zose za Leta by'umwihariko kujya muri EjoHeza, kwishyura Ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli), kwimakaza umuco w’isuku, kwita ku burere n'uburezi bw'abana no guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamira umudendezo w’abaturage.

Umuhango wasojwe impande zombi zishimira umubano uri hagati y’Ibihugu byombi: Bwari ubukwe mu bundi.