Hatangijwe ikusanyamakuru ku mpamvu zituma abaturage baraza amatungo mu nzu batuyemo
Hashingiwe ku myanzuro y’inama ya Human Security Taskforce ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yateranye ku wa 16 Werurwe 2026, hashyizweho itsinda rishinzwe gukora isesengura ku mpamvu zituma abaturage baraza amatungo mu nzu batuyemo.
Kuri uyu wa 22 Mata 2026, abagize iri tsinda bakoze inama itangiza iki gikorwa, yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Kayiranga Theobald. Iyi nama yari igamije gusobanura neza intego y’igikorwa n’uburyo kizakorwa mu gihe giteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Mata 2026.
Nyuma y’iyi nama, itsinda rigizwe n’abayobozi b’amashami atandukanye arimo Ubuzima, Imibereho Myiza y’Abaturage n’Imiyoborere, hamwe n’abakozi mu mashami, ryahise ritangira igikorwa cy’ikusanyamakuru rifatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda na DASSO. Iki gikorwa cyatangiriye mu Mirenge ya Nkotsi, Gacaca na Nyange.
Ikusanyamakuru ryibanze ku kuganira no kubaza abakozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage, hagamijwe kumenya impamvu nyamukuru zituma bamwe baraza amatungo mu nzu batuyemo. Ibibazo byateguwe byujujwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Kobo Toolbox, rifasha mu gukusanya no kubika amakuru mu buryo bwizewe kandi bwihuse.
Mu mibare y’umunsi wa mbere w’ikusanyamakuru, ku wa 22 Mata 2026; habajijwe abaturage 21, abayobozi n’abakozi 10
Iki gikorwa kirakomereza mu yindi Mirenge, aho itsinda rikomeje gukorana n’abagize DASSO mu kugera mu tugari dusigaye, hagamijwe gukusanya amakuru yuzuye kandi yizewe azafasha mu gufata ingamba ziboneye. Abayobozi bagaragaje ko ibisubizo bizava muri iri sesengura bizagira uruhare mu kunoza imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ituze n’isuku mu ngo.