HASOJWE IBIKORWA BY'UBUKORERABUSHAKE MU RUBYIRUKO 2025

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gacaca habereye umuhango wo gusoza, ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Ubukorerabushake mu Rubyiruko. Abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere na Guverineri w'Intara y’Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, urubyiruko rw'abakorerabushake n'abaturage, bateye ibiti  bigera ku bihumbi 5500 bivangwa n'imyaka mu Kagari ka Gakoro, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri.

Mu ijambo ry'Ikaze, Umuyobozi w'Akarere Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko gahunda y'ubukorerabushake ifite intego yo gukangurira buri Munyamusanze, cyane cyane urubyiruko, gusigasira umuco mwiza wo gukunda igihugu, gufashanya no kugira uruhare mu iterambere rusange.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye urubyiruko rw'Abakorerabushake ku bikorwa bakora bagamije kuzamura imibereho y'abaturage, abasaba gukomeza guhuriza hamwe imbaraga, ubushake n'ubushobozi mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, mu buryo bunoze kandi burambye. Yasabye abaturage muri rusange kubungabunga ibiti byatewe, bazirikana ko ibiti ari isoko y'ubuzima kandi ko bikurura imvura dukenye mu buhinzi.

Mugabowagahunde yasabye urubyiruko kurushaho gukoresha imbaraga n'ubushake rufite mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo amakimbirane mu miryango, ikibazo cy'abadafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, ikibazo cy'umwanda, imirire mibi n'igwingira mu bana, abana bata ishuri, n'ibindi.

Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'Igihugu, CSP Urujeni Jacqueline yashimye ibikorwa bitandukanye uru rubyiruko rukora bituma umuturage ava mu bukene n’uruhare rw'urubyiruko mu gufasha Polisi gucunga umutekano, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano rurushaho gukumira ibyaha no gukangurira bagenzi babo kuva mu byaha bitandukanye.

Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Ntara y'Amajyaruguru, Bwana Ndayisaba Peter yavuze ko muri uku kwezi, urubyiruko rw’abakorerabushake rwakoze ibikorwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga 65. Muri ibyo bikorwa harimo kubaka inzu n'ubwiherero by'abatishoboye, kubaka imirima y'igikoni, kubumba amatafari n'ibindi.

Mu gusoza uku kwezi kandi, Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Ntara y'Amajyaruguru baremeye inka Umukorerabushake Bwana Tuyishime Phocas, usanzwe ari n'Umuhuzabikorwa w'urwo rubyiruko mu Murenge wa Gacaca.