Hakozwe Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026 mu mirenge yose
Hirya no hino mu Mirenge, hari gukorwa Umuganda usoza Ukwezi kwa Mata 2026. Umuyobozi w'Akarere Nsengimana Claudien n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Remera, ahakozwe umuhanda ureshya na Km 3,5; uhuza Umudugudu wa Gatare n'Ibiro by'Akagari ka Rurambo.
Umuyobozi w'Akarere wungirijwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu UWANYIRIGIRA Clarisse yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muko, mu gutunganya umuhanda uhuza Akagari ka Cyivugiza na Songa, hasibwa ibinogo ndetse hanatunganywa inzira z'amazi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald yifatanyije n'Abaturage b’Umurenge wa Gataraga, mu muganda wabereye mu mudugudu wa Karurambi, Akagari ka Murago, ukaba wibanze ku gusibura inzira z’amazi, gusana ibiraro byangiritse no gucukura ibyobo bifata amazi.
Aganira n'abaturage, Umuyobozi w'Akarere, Nsengimana Claudien yabasabye kwirinda amakimbirane mu miryango, guhuriza hamwe imbaraga nk'abagize umuryango bagaharanira kwiteza imbere, kohereza abana ku ishuri, kwirinda kubasibya no gutanga umusanzu wo gufatira ifunguro ku ishuri. Yabasabye kandi kurwanya isuri, kwita ku buhinzi n'ubworozi no kubungabunga umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Umuyobozi wa Polisi Mu Karere ka Musanze SSP James BAGABO yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano no gukomeza ubufatanye n'Inzego mu gukumira ibyaha. Abaturage baganirijwe kandi ku kwimakaza isuku, kwita ku mirire y’abana no gufata neza ibikorewa remezo by’amazi.