HAKORWA IKI KUGIRA NGO IREME RY'UBUREZI, BWO MUSINGI WA BYOSE, RIRUSHEHO KUZAMUKA?

Hagamijwe kwiga no gufatira hamwe ingamba zatuma Ireme ry'Uburezi ririshaho kuzamuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hateraniye inama yahuje Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle n'Abakozi Bashinzwe Uburezi ku Rwego rw'Akarere no mu Mirenge yose igize Akarere uko ari 15; inama yateguwe ku bufatanye na BLF (Building Learning Foundation), umwe mu Bafatanyabikorwa b'Akarere.

Madamu KAMANZI Axelle atangiza inama ku mugaragaro

Muri iyi nama, abitabiriye bakaba baganiriye by’umwihariko ku mihigo, ubugenzuzi mu mashuri, ubwitabire, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding), ingengabihe nshya mu Mashuri Abanza n’Ayisumbuy (Single Shift in Primary and Science Hour in Secondary) n’imyiteguro yo gukingira abanyeshuri. Yabereye mu Cyumba cy'Inama cya VIRUNGA HOTEL.

Ku ruhande rwa BLF hari Bwana KABENGERA Jean de Dieu, usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa BLF mu Ntara y'Amajyaruguru, ariko ubu akaba yanongereweho n'Intara y'Uburengerazuba, akaba yongeye gusobanura iby'uyu Mushinga, afatanyije n’itsinda ry'Abakozi bakorana mu gusura amashuri, aho bafasha Abarimu mu myigishirize hanatangwa ibikoresho bifasha abana kwiga ibyo bareba (from abstract to concrete), amahugurwa ku myigishirize y'Isomo ry'Imibare no kuvuga neza Icyongereza, amahugurwa arimo n'amasomo atangwa mu buryo bw’Ikoranabuhangha hifashishijwe amatelefone baha Ibigo by’Amashuri, dore ko banifashisha Abarimu bo muri za Kaminuza kugira ngo abahugurwa bazahabwe Certificates. Ikindi cyiza kandi ni uko banahugura Abayobozi b’Ibigo na Komite z'Ababyeyi ku micungire y'Ibigo ndetse hakanafatwa ingamba zihariye mu guteza imbere abana bose mu myigire yabo hazirikanwa Abana Bafite Ubumuga by'umwihariko.

Bwana KABENGERA Jean de Dieu n'Abakozi bakorana muri iyi gahunda

Muri rusange, ibikorwa bya BLF bikaba ari umusanzu ukomeye cyane ku Karere ka Musanze kubera ko, kuva yatangira kuhakorera mu Kwezi kwa Mata 2018, ikorera mu Bigo by'Amashuri Abanza byose bya Leta uko ari 93 (ubusanzwe Amashuri Abanza ya Leta n'Ayigenga yose hamwe ni 118).

Abitabiriye bahawe umwanya wo kurata ibyiza by'iyi gahunda no gutanga ibitekezo ku bindi byarushaho kunozwa

Ashimira aba Bafatanyabikorwa, Umufatanyabikorwa ku nyunganizi yabo muri uru rugamba rw'iterambere n'imibereho myiza, Umuyobozi w'Akarere Wungirije yasabye Abashinzwe Uburezi kubyaza umusaruro aya mahirwe banazirikana ko Ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu kunoza imikorere n'imikoranire no kujya batangira raporo y’ibyakozwe ku gihe.

Inama yasojwe impande zombi ziyemeje kurushaho guhuriza hamwe imbaraga muri uru rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza mu kwiyubakira u Rwanda twifuza.