HAKORWA IKI KUGIRA NGO ABANTU BAFITE UBUMUGA BASHOBORE GUKURIRWAHO INZITIZI MU MITANGIRE YA SERIVISI ZITANDUKANYE?

Ibi ni ibyunguranweho ibitekerezo mu nama yabereye kuri Homme Inn Hotel mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, yateguwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze ku bufatanye n'Umufatanyabikorwa "UWEZO Youth Empowerment", Umuryango Nyarwanda Uharanira Uburenganzira  bw'Abana n'Urubyiruko  Bafite Ubumuga mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo ibi byiciro bihura nabyo muri serivisi zitandukanye. Yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle, ari kumwe n'Umuyobozi w'uyu Muryango (Director Executive), Bwana BAHATI SATIR Omar.

Yitabiriwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Iterambere ry'Imibereho Myiza, Polisi, RIB, MAJ, Umuhuzabikorwa wa NCPD mu Karere, Uhagarariye Ishami ry'Ubuzima, Umukozi Ushinzwe Kwinjiza Abantu Bafite Ubumuga muri Gahunda z'Igihugu mu Karere (DMO), Umukozi Ushinzwe Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'abo Bakangurambaga.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwwe Imibereho Myiza y'Abaturage, mu izina ry'Akarere no mu izina rye bwite, yibukije abari aho ko ikiraje ishinga Ubuyobozi bw'Igihugu muri rusange n'ubw'Akarere ka Musanze by'umwihariko ari abaturage babayeho neza, batekanye kandi bateye imbere, kandi kuri buri wese, bahuriza hamwe imbaraga mu kwiyubakira Umuryango, bityo buri wese akaba agomba kuba intumwa mu guharanira Uburenganzira bwa Muntu n'ubw'Abantu Bafite Ubumuga by'umwihariko.

Aha, akaba yabonyeho gushimira uyu Muryango igitekerezo cyiza n'ubutwari bwo abawushinze bagize, bagamije gukora ubuvugizi bwabo bwite n'ubwa bagenzi babo, kubera ko haba hari icyo umuntu asabwa nk'intambwe ye ya mbere kugira ngo abandi babone aho bahera bamwunganira.

Yasoje abizeza ubufatanye  nk'uko bisanzwe, no kuba hafi Inzego zitandukanye bafite hirya nno hino mu Mirenge kugira ngo iri jwi rirusheho kumvikana, rigere kure hashoboka kandi ryere imbuto zitegerejwe zirimo no guhindura imyumvire ya bamwe ku mpande zombi ( Umuryango Nyarwanda no ku Bantu Bafite Ubumuga ubwabo).

Muri iyi nama kandi, muri byinshi baganiriyeho, by'umwihariko, abitabiriye bifuje ko hategurwa n'uburyo abantu mu byiciro bitandukanye bazahabwa Amahugurwa ku Rurimi rw'Amarenga rwabafasha kunganira Abantu Bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga.

Uyu Muryango ukorera mu Turere 10 (Musanze, Gasabo Kicukiro, Nyanza, Huye, Kirehe, Rutsiro, Ngororero, Bugesera na Burera ukaba ukorera mu Karere ka Musanze kuva mu Mwaka wa 2015, mu Mirenge 5 ariyo Cyuve, Muhoza, Nyange, Busogo na Muko, aho ukorera imishinga itandukanye ijyanye n'Isuku n'Isukura, Uburezi, Ubuzima, Kwihangira Umurimo n'Ubukangurambaga ku Burenganzira bw'Abantu Bafite Ubumuga muri rusange, hifashishijwe Abakorerabushake bafite muri iyo Mirenge ku bufatanye n’Abayobozi mu Nzego z’Ibanze kugeza ku mudugudu ndetse n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri; umuryango watangiye mu Mwaka wa 2013, ushinzwe na bamwe mu Rubyiruko Rufite Ubumuga.

Umuyobozi wa UWEZO asobanura intumbero yabo anagaragaza ishingiro ryayo

Ibiganiro mu matsinda

Madamu KAMANZI Axelle ashimira Abafatanyabikorwa anabizeza ubufatanye