GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YASUYE ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA MUKO NA NKOTSI
Hagamijwe kubashimira uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta muri rusange no kubahamagarira kurushaho guharanira ko abaturage batura batekanye by'umwihariko, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Kanama 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, n'abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye, bagiranye ikiganiro n’Abavuga Rikumvikana bo mu Mirenge ya Muko na Nkotsi, imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze.

Mu byishimo byinshi, abasangwa bakira abashyitsi

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze
Iki kiganiro cyahuje Imirenge yombi ihana imbibi cyabereye mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Mburabuturo, mu Mudugudu wa Kabindi, aho bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wabashimiye ubu bufatanye mu kwegera no kuba hafi abaturage mu rugendo rw'iterambere n’imibereho myiza yabo, babigizemo uruhare.
Mu butumwa bwatanzwe, Guverineri n’abo bari kumwe bahurizaga ku kwibutsa iki Cyiciro uruhare rwacyo mu buzima bw’abaturage bahagarariye muri rusange no kubasaba gukora ibishoboka mu kugira ngo muri iyi Mirenge by’umwihariko hongerwe imbaraga mu kubungabunga umutekano ugenda ukomwa mu nkokora cyane cyane n’ubusunzi n’ubujura bya bamwe mu baturage batuye muri aka gace.


Inzego z'Umutekano zibasaba kubungabunga umutekano zinagaragaza bimwe mu byaha bikunze kugaragara muri ako gace
Umushyitsi Mukuru yagize, ati: “Ko ntacyo Leta itakoze ngo itugezeho ibikenewe byose mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, (umutekano, amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, girinka, ubwishingizi butandukanye, VUP, ….. ), twe turasabwa iki? Umuturage niyubahirize inshingano ze n’Umuyobozi bibe bityo, maze duhurize hamwe imbaraga mu kwiyubakira u Rwanda twifuza, dusigasire ibyagezweho, bitubere umusingi w’iterambere rirambye.”

Guverineri atanga impanuro zigaragaza ukuntu Ubuyobozi burajwe ishinga no kugira umuturage uteye imbere kandi utekanye
Uyu ukaba wanabaye umwanya mwiza wo kubasaba gushishikariza abaturage gukomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya COVID-19, kujya muri EJOHEZA, kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza, kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye umudendezo wa muntu, binyuze mu kwimakaza wa muco wo guhuriza hamwe imbaraga mu kwikemurira ibibazo bitwugarije, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kubidukangurira.
Ku ruhande rwabo, mu mwanya usesuye bahwe wo gutanga ibitekerezo, bamwe mu Bavuga Rikumvikana bashimiye Abayobozi kuba babasuye n’icyizerewe bagiriwe cyo guhagararira abandi maze babizeza ko bagiye kurushaho kongera ikibatsi mu mikorere n’imikoranire, kwegera abaturage no kuganira nabo ku bibazo bihari no gufatanya kubikemura, ibinaniranye bikamenyeshwa Inzego zibakuriye, kugira ngo bongere bagarurirwe icyizere.


Mu mwanya w'ibitekerezo, inyunganizi no kubaza ibibazo