“GUTINYUKA IKINTU NK'IKI ABANDI BATIGEZE BAKORA MU RWANDA NI UGUCA INZIRA MU ISHYAMBA"

Ibi ni ibikubiye mu mpanuro za Mininistiri w'Inganda n'Ubucuruzi, Madamu HABYARIMANA Beata mu Ruzinduko arimo mu Karere ka Musanze kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga Uruganda Rutunganya Ibikomoka ku Gihingwa cy'Ibirayi rwa WINNAZ, ruherereye mu Murenge wa Gacaca, mu Kagari ka Karwasa, mu Mudugudu wa Kavumu, rukora ifiriti igurishwa mu Rwanda ndetse ikanoherezwa no mu Bihugu duturanye.

Umuyobozi w'Uruganda, Bwana NIYIBIZI Egide, aha ikaze abashyitsi 

Uru ruganda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2015, rufite abakozi 39 mu ruganda no hanze, amafiriti y’ubwoko bune (salted, salt and vinegar, paprika na pizza) rukaba rufite amasoko muri Supermarkets 400 imbere mu Gihugu, bakanohereza  i Kampala mu Gihugu cya Uganda, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Bujumbura mu Burundi kubera ko ubu rufite ubushobozi bwo gukora ibiro 13500 mu kwezi.

Batangira gusura ibice bitandukanye by'Uruganda

Akuma kifashishwa mu gupima isukari iri mu birayi kubera iyo ibayemo nyinshi yica ifiriti

Aho bogereza ibirayi byamaze gupimwa bigiye gukoreshwa

Umukozi abasobanurira ibisabwa kugira ngo usure uruganda

Zimwe mu mashini bifashisha

Amoko atandukanye y'amafiriti bakora n'uburyo bayapfunyika

Nyuma yo guhabwa ishusho y’uruganda no gutambagizwa ibice birugize, yagiye inama muri aya magambo: "Gutinyuka ikintu nk'iki abandi batigeze bakora mu Rwanda, ni uguca inzira mu ishyamba. Ubu butwari mubukomeze, mukorane n'Amakoperative y'Abahinzi b'Ibirayi, mwagure uruganda, mwongere imashini, bityo tubone umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, mutunganye ibirayi ariko mwongereho n’ibitoki, imyumbati n’ibijumba".

Ministiri mu ijambo rye

Mu mbogamizi bamugaragarije, iziza ku isonga ni ikibazo cyo kubona umusaruro w’ibirayi byujuje ubuziranenge kandi uhagije giterwa ahanini n’uko abenshi mu bahinzi bakorana bafite imbuto zishaje (aho hari n’ubwo amwe mu mafiriti  bakora aza afite ibara ry'icyatsi cyangwa umukara|), ikibazo cyo kwinjiza ibikoresho bitandukanye bifashisha bituruka hanze muri Kenya, mu Barayi no muri Afurika y’Epfo no kohereza ibyo bakoze ku masoko ya kure kubera ko igiciro cya Rwandair  kiri hejuru cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr.MUSHAIJA Geoffrey,  Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, n'Umuyobozi w'uru Ruganda, Bwana NIYIBIZI Egide, bakaba bamushimiye umwanya yari yigomwe akabasura mu rwego rwo kwirebera ubwe ibihakorerwa, kujya inama, gukora ubuvugizi no kubafasha kwagura amasoko.

Bafata Ifoto Rusange