GUTANGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE GAD ( Gender Acountability Dialogue)
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien yatangije icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Twimakaze Ihame ry'Uburinganire, Dushyira Umuturage ku Isonga”. Umuyobozi yagarutse ku bibazo bigaragara mu miryango, harimo amakimbirane yo mu ngo, gusesagura umutungo w'Urugo, umwanda, ihohoterwa rikorerwa abangavu, igwingira ry'abana, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi.Umuyobozi yasabye abitabiriye gucika burundu kuri izi ngeso kuko ziri mubidindiza iterambere ry’Umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. Muri iki gikorwa kandi Hahembwe imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane ariko bakaba barigishijwe ubu bakaba babanye neza . Hatanzwe kandi ikiganiro ku buringanire n'Ubwuzuzanye cyatanzwe na CNF/MUSANZE n’Ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa no kurwanya amakimbirane cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Habaye kandi umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri y’Abakobwa. Umuyobozi yakomerejeho akorana inteko n’Abaturage aho yabasabye gukomeza kubahiriza gahunda zitandukanye za Leta ( Mugangira MUSA kugihe, Ejo heza, kurangwa n’isuku, gukangurira abana kujya ku mashuri n’ibindi ). Nyuma y’ibiganiro hakiwe ibibazo birimo: Ikibazo cy’inka zibwa, ikibazo cy’Umubyeyi wambuwe intama akanakubitwa, ikibazo cy’Abacukura umucanga wa Kanganwa mu isambu badafitiye uburenganzira. Byose byahawe umurongo.