GUTANGIZA ICYUMWERU CY’UBUKORERABUSHAKE N’UBWITANGE KU RWEGO RW’IGIHUGU
Ku Nshuro ya Karindwi, u Rwanda rurimo ruritegura Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w'Ubukorerabushake n'Ubwitange, wizihizwa ku itariki ya 05 Ukuboza, mu Bihugu Bigize Umuryango w'Abibumbye (UN), ubanzirizwa n'Icyumweru gikorwamo ibikorwa bitandukanye bigaragaza ishyaka ryo kwitanga muri gahunda zifitiye abandi akamaro n'Igihugu muri rusange, mu Nzego zose z'Ubuzima, Umuco Abanyarwanda tumenyereye dukomora ku Bakurambere bacu b'Intwari. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka ikaba igira, iti: “Twese Hamwe Ntacyo Tutageraho Dukoresheje Ubwitange n'Ubukorerabushake."
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, ku Rwego rw'Igihugu, iki Cyumweru cyavuzwe haruguru cyatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kampanga, mu Mudugudu wa Muhe.
Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon. BAMPORIKI Edouard, wari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero, Lt Col Desire MIGAMBI, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu y'Iterero, Bwana KAZASOMAKO, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Ubukorerabushake muri UN n'abandi. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Inzego z'Umutekano, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umuhazikorwa wa Youth Volunteers mu Kareren’abandi Bayobozi batandukanhye ku Rwego rw’Akarere n’uyu Murenge n'Abaturage bari bahagarariye abandi kubera ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Koronavirusi.
Wabimburiwe n'igikorwa cy'Umuganda wo Kubakira Abana b'Imfubyi bibana, basenyewe n'ibiza bacumbikiwe n'Umurenge, barimo uwitwa MUKAMANZI Jeannette, ubarizwa mu Rubyiruko rw'Abakorerabushake, “Youth Volunteers”, muri uyu Murenge wa Kinigi, ari nabo bagize igitekerezo cyo kugoboka mugenzi wabo, bagatangira kumwubakira iyo nzu ubu yamaze gusakarwa, bafatanije n'Umurenge.
Nyuma y’umuganda, hatanzwe ubutumwa bwibanze ku gushimira Ubuyobozi bw'Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wanagaruye Itorero ry'Igihugu no gusobanura amavu n'amavuko y'uyu Munsi Mpuzamahanga muri rusange, n'iwacu mu Rwanda by'umwihariko, aho Umushyitsi Mukuru yagize, ati: "Kubaka u Rwanda ni uruhererekane. Muntize amashyi n'impundu dushimire Abakurambere bubatse u Rwanda. Kubera iyo mpamvu, duharanire kubaka u Rwanda uko tureshya, buri wese uko yifite."
Yasoje asaba buri wese mu bari aho gusubira muri aya magambo: “Ubwenge bwanjye, umutima wanjye, amaboko yanjye nibigukungahaze bikwiye Rwanda, nuko utere imbere ubutitsa.”
Dusoze tubibutsa ko kuri ubu Icyicaro cya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero gisigaye kibarizwa mu Karere ka Musanze, mu Nyubako ya RSSB, mu Murenge wa Muhoza, aho kuba mu Mujyi wa Kigali.



Abari bitabiriye iki gikorwa byagaragaraga ko koko bagishyizeho umutima utabara

Imbere y'inzu, mu gikari, ahagenewe igikoni

Nyuma y'umuganda, abantu bapimwa umuriro mbere yo guhabwa ubutumwa bw'umunsi


Mu gihe cy'impanuro, abitabiriye bashimira Ubuyobozi bw'Igihugu